Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 25 Ukwakira 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zakiriye abarwayi babiri barimo umugore utwite wari waramaze kurenza iminsi ibiri ku gihe yagombaga kubyarira n’umwana wari umaze igihe afite Malaria y’igikatu yarabuze uwamwitaho.

Stumai Momade w’imyaka 20 yagejejwe aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikorera, nyuma yo gukora ibilometero 40 ava mu gace ka Ulumba muri Palma, aho asanzwe atuye.

Stumai Momade yahise ahabwa ubutabazi bwihuse arabagwa ndetse yibaruka umwana w’umukobwa w’ibiro 3.5. Kugeza ubu amakuru atangwa n’Ingabo z’u Rwanda avuga ko umwana na nyina bameze neza.

Muri Nzeri nabwo Ingabo z’u Rwanda zari zafashije umugore witwa Zainabo Soumaile kubyara ndetse zinatanga ubuvuzi ku mwana w’umuhungu wari waturikanwe na grenade.

Undi wahawe ubuvuzi ni Djuma Ali w’imyaka itandatu usanzwe utuye mu nkambi ya Quitunda. Uyu mwana w’umuhungu yageze mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda arembejwe na Malaria, yahise aterwa amaraso ndetse ahabwa imiti. Nubwo yatangiye koroherwa aracyari kwitabwaho n’abaganga.

Izi serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu bitaro bito by’Ingabo z’u Rwanda biherereye ahitwa Afungi muri Cabo Delgado. Abaturage bakunze kwitabwaho ni abo muri Palma baba barabuze ubuvuzi.

Ingabo z'u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado
Djuma yagejejwe mu bitaro arembye kubera Malaria
Aha Djuma Ali ari kumwe na nyina umurwaje
Nyuma yo kwitabwaho n'Ingabo z'u Rwanda, Djuma Ali ari koroherwa
Ingabo z'u Rwanda zabyaje Stumai Momade wari umaze iminsi ibiri atabona ubuvuzi



source : https://ift.tt/3EcC2Js
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)