Umusirikare mukuru mu barinda Perezida yandiganyije isambu, ndatakamba - Biberabagabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biberabagabo aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika agaragaza akarengane yakorewe n'uyu musirikare, bishingiye ku isambu yaguze muri cyamunara mu mwaka wa 2010, bishingiye ku rubanza rwa Gacaca rwaciriwe Nzirorera Joseph wahoze ari Minisitiri akaba yari na Perezida wa MRND. Biberabagabo agaragaza ko yatsindiye isambu muri cyamunara ariko akaza gutungurwa n'uko igice cyayo cyaje kwigarurirwa na Lt Col Sarambuye Theoneste, uyu we akaba agaragaza ko ubwo butaka yabuhawe mu isaranganya.

Impapuro twabashije kubonera kopi zikubiye mu bimenyetso Biberabagabo yahaye Perezida Kagame mu rwandiko yamwandikiye, zigaragaza ko yamutsinze mu rubanza mbonezamubano, hanyuma Lt Col Theoneste Sarambuye akaza guhita amurega icyaha cy'uko yakoresheje inyandiko mpimbano.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE ABISOBANURA BYOSE HANO :

Mu butumwa bwe, Biberabagabo ati : "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndabatakambira mbasaba ko narenganurwa nkahabwa ubutabera buboneye, cyane ko Col Sarambuye tuburana yitwaza igitinyiro afite agakoresha bamwe mubari mu nzego z'ubuyobozi, iz'umutekano n'iz'ubutabera. Ndabashimiye Nyakubahwa"

Biberabagabo agaragaza ko akarengane akomeje kugirirwa gaterwa n'uko aburana n'umuntu ufite ububasha kandi ukoresha inzego zitandukanye, kuburyo ngo nko kubona ajya mu rukiko afite imbunda yo mu bwoko bwa masotera bigaragaza ko n'abacamanza bagira ubwoba bwo guca urubanza mu buryo butabera kubera igitinyiro afite.

Akomeza agira ati : "Niyambaje Inkiko nza gutsindira iyo sambu, kuva ubwo ntangira gutotezwa, guterwa ubwoba ndetse aramfungisha akoresheje Lt Karemera wa Republican Guard n'abakozi ba RIB. Nandikiye ubuyobozi bw'ingabo nsaba kurenganurwa no kwishinganisha, ariko sinabona igisubizo, n'ibaruwa najyanye ku mutwe w'ingabo za Republican Guard banze kuyakira"

Ibaruwa Biberabagabo yandikiye Perezida Kagame amutakambira

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE ABISOBANURA BYOSE HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umusirikare-mukuru-mu-barinda-Perezida-yandiganyije-isambu-ndatakamba-Biberabagabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)