Abanyeshuri bitegura guhagararira u Rwanda mu Marushanwa Nyafurika y’imyuga, basabwe kuruhesha ishema - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2021 ubwo hatangizwaga Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizageza ku wa 7 Ukwakira 2021.

Ni irushanwa rihuje abanyeshuri 20 barimo abakobwa babiri, baturutse mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ari hirya no hino mu gihugu.

Abo 20 bahatanye mu byiciro bine birimo kubakisha amatafari gukora imiyoboro y’amazi n’iyo gusohora imyanda isukika mu nyubako, gukora inzira z’amashanyarazi ndetse no gusudira.

Bageze ku rwego rw’Igihugu nyuma yo guhiga abandi mu marushanwa yabaye ku rwego rw’intara hagati ya 26 na 27 Kanama 2021, aho barushanwaga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs).

Aha bageze nabwo bazatoranywamo abahize abandi, bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika ry’Imyuga azabera muri Namibie kuva ku wa 28 Werurwe kugeza ku wa 2 Mata 2022.

Minisitiri Irere yabasabye gukora batuje bagashyira mu bikorwa ibyo bize kandi baniyigisha ku buryo bazagera ku rwego rwa Afurika bagahesha u Rwanda ishema.

Ati “Gutsinda iri rushanwa bivuga kujya kuduhagararira ku rwego rwa Afurika, bikaba byanarenga ukaduhagararira ku rwego rw’Isi. Nk’Abanyarwanda, icyo ni ikintu twifuza kubona kigenda neza. Abaduhagarariye turabasaba ariko turanabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe kwitegura banabikore neza.”

Yashimangiye ko abanyeshuri bo mu Rwanda biga hagendewe ku mfashanyigisho n’ahandi hose ku Isi bagenderaho bityo ko bari ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Wenda igishobora kugorana ni uko batabona umwanya uhagije wo kwimenyereza. Mu bindi bihugu usanga abanyeshuri bimenyereza mu bigo by’abikorera ariko hano iwacu navuga ko ubushobozi butarahaza ku buryo abikorera bagira ibyo bakora n’ibyo baha abanyeshuri bakitorezaho. Ariko ubundi mu buryo bw’imyigire abanyeshuri bacu baduhagararira aho ari ho hose.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr Gashumba James, yavuze ko kuba u Rwanda ruzitabira irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika ririmo ibihugu biteye imbere nka Afurika y’Epfo ari ibintu bikomeye. Kuba abaruhagarariye bashobora kugera ku rwego rw’Isi byo yabyise “ikintu kigari ku banyeshuri n’igihugu”.

Mu 2018 habaye irushanwa nk’iryo ryo ku rwego rwa Afurika u Rwanda aba ari rwo ruryakira. Rwahatanye mu byiciro bine ndetse rubyitwaramo neza rubona imidali.
Irizaba mu 2022 rizahuza abahatanye mu byiciro 16 ariko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe muri bine gusa nk’uko mu 2018 byagenze.

Dr Gashumba yavuze ko hakiri imbogamizi z’ibikoresho bihagije ku banyeshuri akaba ari yo mpamvu Abanyarwanda bazaba bahagarariwe mu byiciro bike.

Ati “Twe twabonye indi myuga tutarabona ibikoresho bihagije twiyemeza ko bajya kuduhagararira mu byiciro bine gusa. Turacyiyubaka ariko turifuza ko mu myaka itaha buri cyiciro twazaba dufite uduhagarariye.”

Bamwe mu banyeshuri bari muri iri rushanwa ryo ku rwego rw’Igihugu batangaje ko biteguye kwitwara neza.

Ishimwe Esther wiga muri IPRC Karongi yagize ati “Ndi gukora neza uko nshoboye, gutsinda ndabyiteguye kuko naritoje bihagije kandi nahawe ubumenyi buhagije.”

Nizeyimana Janvier wiga muri IPRC Kigali abajijwe uko yitegura kugera mu Irushanwa Nyafurika, yagize ati “Irushanwa aba ari irushanwa ariko nariteguye bihagije, nta kabuza nzagerayo.”

Dr Gashumba yashishikarije Abanyarwanda gushyigikira “abana babo” baza kureba ibyo bakora, by’umwihariko abo mu rwego rw’abikorera.

Amarushanwa y’imyuga afatwa nk’igikoresho gikomeye cyahindura isura y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu muryango mugari no kurushaho kumvikanisha akamaro kayo.

Afasha ababyeyi n’abanyeshuri kurushaho gukunda ayo masomo no kumenya ireme ryayo, abo mu rwego rw’abikorera bakayabonamo amahirwe yo kugera ku banyempano bifuza kandi bashoboye; akaba n’umwanya wo kuvumbura icyuho kiri mu myigishirize y’ayo masomo ku bafanyabikorwa.

Abanyeshuri bahatanye mu byiciro bine birimo gukora inzira z’amashanyarazi
Muri 20 bahiganwa harimo abakobwa babiri
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umuhango wo gutangiza Irushanwa ry’Imyuga ku rwego rw’Igihugu rizaba hagati ya tariki 5 na 7 Ukwakira 2021
Umuhango wo gutangiza Irushanwa ry'Imyuga ku rwego rw'Igihugu witabiriwe n'abo mu ngeri zitandukanye



source : https://ift.tt/3BvTNCJ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)