Gicumbi: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha kuri Twitter - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu yatawe muri yombi biturutse ku butumwa yanyujije kuri Twitter avuga ko se yafashwe azira kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kandi baramusanze mu rugo yinywera inzoga.

Ubu butumwa yasangije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera bugira buti “ Mwaramutse neza CP John Bosco Kabera mu byukuri twagize ikibazo kandi hari ibyo mwadufasha, umusaza bamusanze ari kurya anafata agacupa, bamushinja kwangiza amabwiriza ya COVID-19 turabyumva bamuca ibihumbi 100Frw turayatanga ariko ngo baramufunga icyumweru kimwe.”

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yamutaye muri yombi nyuma yo gusanga ibyo yavuze yarabeshye.

Iti “Yafashwe nyuma yo gutangaza ko papa we yafashwe anywera inzoga mu rugo kandi yarafashwe yahinduye butiki akabari ndetse na we akarimo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.”

Polisi yakomeje yibutsa abaturarwanda ko ibyo Dukuzumuremyi yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko. Kugeza ubu, uwafashwe afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.




source : https://ift.tt/3uLy4ny
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)