Abanyeshuri biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Rusizi bari mu gahinda gakomeye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, nibwo imvura nyinshi ivanze n' umuyaga yaguye ikangiza ibikorwa byinshi , aho mu Karere ka Rusizi ibisenge by' inzu acumbitsemo abanyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo , bakaba baraye bashakisha aho baryama , gusa ngo ntawahasize ubuzima.

Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Mbere yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n' ibindi byinshi bigiye bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Bamwe mu banyeshuri bagizweho ingaruka n' iyi mvura babwiye igitangazamakuru Umuseke dukesha ino nkuru ko , ntakintu
nakimwe basigaranye bakibaza uko bagiye kubaho.

Umwe yagize ati' Inzu twabagamo yari imiryango itatu igisenge cyayo cyagiye nta kintu twakuyemo bimwe ntabwo tuzi n'aho byagiye, imyenda yajyanye n'igisenge .'

Undi nawe ati 'Imyenda nambaye niyo nsigaranye yonyine ,ubu ntaho kuba ndabona ibyo kurya
nabyo ntabyo.'

Aba banyeshuri bakomeza basaba ubuyobozi ko bwakubaka amacumbi y'abanyeshuri kuri Kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi kuko ntayahaba nk' uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga.

Ubuyobizi bwa kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi buvuga ko nta munyeshuri wakomerekejwe n'iyo mvura cyangwa ngo ahasige ubuzima , abanyeshuri basenyewe bacumbikiwe na bagenzi babo  hazashakwa uko bafashwa kubona amacumbi.

Mu ntangiriro z'uku kwezi,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira 2021, mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.



Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/abanyeshuri-biga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-ishami-rya-rusizi-bari-mu-gahinda-gakomeye_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)