Vinicius Jr yatabawe n'abashizwe umutekano kubera ibyo yakorewe n'abafana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya 3 yari ikeneye cyane mu mukino yanyagiyemo Celta Vigo ibitego 5-2,yagiye kwishimana n'abafana baramufata banga kumurekura byatumye abashinzwe umutekano batabara.

Uyu munya Brazil yakoze ikosa ajya mu bafana bari bishimye cyane niko kumufata barakomeza abura uko abiyambura byatumye abashinzwe umutekano bahagoboka cyane ko yari yananiwe gusubira mu kibuga.

Iki gitego Vinicius yatsinze ku munota wa 54 cyagaruye mu mukino Real Madrid kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu gice cya mbere hanyuma igice cya kabiri Benzema atsinda icya kabiri kugeza ubwo uyu musore ukiri muto yahinduraga umukino ashyiramo igitego cya 3 ibyishimo biramurenga ajya mu bafana.

Amafoto yafashwe yagaragaje aba bafana bafashe uyu mukinnyi bari kumwifotorezaho abandi bashaka kugumana nawe bituma abura uko asubira mu kibuga kugeza abashinzwe umutekano bahageze baratabara.

Real Madrid yagarutse ku kibuga cyayo cyiza cyane, Santiago Bernabeu,yari imaze igihe kinini ivugurura dore ko n'umwaka w'imikino ushize itigeze ihakinira.Hari hashize iminsi 560 Real Madrid idakinira kuri stade yayo.

Umusifuzi Sanchez Martinez yategereje ko Vinicius agaruka mu kibuga amuha ikarita y'umuhondo kubera ko yishimiye igitego akajya muri stade.

Real Madrid yatsindiwe na Karim Benzema watsinze ibitego 3 mu gihe Vinicius Jr na Edouardo Camavinga batsinze ibindi.

Real Madrid ubu iyoboye shampiyona n'amanota 10 muri 12 imaze gukinira muri uyu mwaka w'imikino wa La liga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vinicius-jr-yatabawe-n-abashizwe-umutekano-kubera-ibyo-yakorewe-n-abafana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)