Iki gikorwa cyabaye ku wa 12 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, aho abayobozi n'abakozi b'iyi kaminuza bari bagiye kunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.
Imiryango yafashijwe ni uwa Nzabandora Albert wagabiwe inka ihaka, ndetse uhabwa n'ibindi byose biyiherekeza birimo ubwishingzi bw'umwaka, ibikoreshwa mu kwahira n'indobo izamufasha mu kuhira.
Undi muryango ni uwa Usanase Antoinette wahawe ibiryamirwa birimo matola, amashuka, ibiringiti n'ibiribwa bizamufasha mu mibereho ye ya buri munsi. Yahawe n'ubufasha bwo kwiga umwuga wo kudoda, aho azahabwa imashini idoda nyuma amaze kubimenya.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko iki gikorwa kigamije kwigisha abana kwirinda ibikorwa byose bishobora gutuma amateka yisubiramo n'ibitanya abantu.
Yagize ati 'iyo bamaze kumenya ububi bwa Jenoside, ikintu cy'ingenzi ni aho ishobora kugeza umuntu, aho yerekeje u Rwanda. Ni ukuyirinda ndetse n'ibiganisha kuri Jenoside, ibitanya abantu n'ibyica ubumwe.'
Yakomeje avuga ko icyo bagamije ari ukurema Umunyarwanda mushya mu bana wujuje indangagaciro z'umuntu wa nyuma ya Jenoside.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal, yibukije abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko iyo bababonye urubyiruko bagira ibyiringiro ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ndetse ko byongera kubomora ibikomere.
Ati 'ubwo turwana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, turwana n'abahakana bakanayipfobya bavuga ko nta Jenoside yigeze ibaho, ariko iyo dufite abana bato nka mwe tubona imbere yacu byongera komora imitima yacu, tukavuga ngo uko byagenda kose twararokotse ntabwo Jenoside izongera kubaho ukundi.'
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twagize amateka akomeye, aho Jenoside yatangiye gutegurwa kuva mu 1959. Mu Rwibutso rwa Nyamata honyine hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 45 y'Abatutsi bari bagerageje guhungira mu bice bitandukanye.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-yateye-inkunga-imiryango-yarokotse-jenoside