Ishoramari rishya rya Israel mu Rwanda, umuti ku bahakana Jenoside: Ikiganiro na Amb Ron Adam (video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr. Ron Adams ni we wahawe inshingano zo kuyobora iyi Ambasade, atangira gukorera ku Mugabane wa Afurika avuga ko ‘byahoze ari inzozi ze’ dore ko kuva yatangira gukorana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu 1991, ari ubwa mbere yari abonye inshingano zo gukora ku Mugabane wa Afurika.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko gukorera muri Afurika byahoze ari inzozi ze. Ati “Nakoreye Umuryango w’Abibumbye igihe kinini, ariko umutima wanjye wari muri Afurika, rero ni ibintu byiza kuri njye [kuba ndi gukorera] muri Afurika, nkaba ndi no mu [gihugu cyiza nifuzaga] muri Afurika.”

Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi

Mbere y’uko Ambasaderi Ron Adam atangira inshingano ze, umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye cyane ku mutekano, nubwo imikoranire mu rwego rw’ubuhinzi yari yaratangiye mu 2012, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza abanyeshuri muri Israel kugira ngo bihugure mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ambasaderi Adam yavuze ko amaze gutangira izi nshingano, yashyize imbaraga mu kwagurira umubano mu zindi nzego. Ati “[Mbere] Imibanire yari ishingiye cyane ku bikorwa by’umutekano, icyo nakoze ni ukwagura imikoranire ikagera mu zindi nzego. Icyo navuga ni uko ibintu byahindutse ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.”

Kuri ubu ibihugu byombi bifitanye umubano mu nzego zirimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umutekano, ubuzima n’ibindi bitandukanye.

Kuva Israel yafungura ambasade mu Rwanda, ibikorwa birimo ubukerarugendo hagati y’impande zombi byateye imbere, ndetse abakerarugendo baturutse muri icyo gihugu kiri mu biteye imbere, batangira kuza mu Rwanda ku bwinshi.

Ambasaderi Adam yasobanuye ko hari abakerarugendo baherutse kuza mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, aho basize mu Rwanda agera kuri miliyoni 1,2$ mu gihe bamaze mu Rwanda.

Yagize ati “Abakerarugendo bamwe baraje mu Ugushyingo n’Ukuboza k’umwaka ushize, aho abakerarugendo 500 baje bagasiga mu Rwanda miliyoni 1.2$. Binteye ishema kuko nagize uruhare muri icyo gikorwa.”

Icyakora ibi ntibihagije, kuko Adam yemeza ko abaturage benshi ba Israel bataramenya amakuru menshi ku Rwanda, uretse ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko “Kugira ngo abaturage ba Israel basure u Rwanda, ni ngombwa ko u Rwanda rukomeza kwiyerekana mu yindi sura kuko benshi mu baturage ba Israel nta kintu bazi ku Rwanda uretse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bigomba guhinduka.”

Hari amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, runafite mu nshingano guteza imbere ubukerarugendo, ruri mu myiteguro yo gufungura ibiro muri Israel, bizagira uruhare mu gukurura abakerarugendo benshi baturutse muri iki gihugu, nacyo gisanzwe ari igicumbi cy’ubukerarugendo kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19, cyakiraga abagera kuri miliyoni enye buri mwaka.

Uretse ubukerarugendo, byitezwe ko uru Rwego ruzanagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa by’abikorera hagati y’ibihugu byombi, ibi bikazoroshywa na RwandAir ikorera ingendo i Tel Aviv kuva mu 2019.

Ku rundi ruhande, ibikorwa by’ishoramari biri gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, aho mu minsi iri imbere, hari abashoramari baturutse muri iki gihugu bateganya kubaka ibitaro bifite ibitanda birenga 100.

Israel kandi irateganya gutera u Rwanda inkunga y’ibitanda 55 biri ku rwego rwo hejuru, bishobora kwifashishwa mu kuvura abarwayi barimo n’abarembejwe n’icyorezo cya Covid-19.

Israel kandi iri kwitegura kwakira abaganga batandatu bayobora ibitaro, bazajya gukarishya ubumenyi muri icyo gihugu mu bijyanye no kuyobora ibitaro.

Urwego rw’ubuhinzi; inkingi ya mwamba mu mibanire y’ibihugu byombi

Kuva mu 2012, u Rwanda rwohereza abanyeshuri 200 kujya kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi, na cyane ko iki gihugu kigizwe na kimwe cya gatatu cy’ubutayu, kiri mu bifite ubutaka buto, ariko kikaza mu bifite ubuhinzi buteye imbere ku Isi.

Israel izwi cyane mu bijyanye no kuhira ndetse n’ubuhinzi bukorerwa mu nzu, gutunganya imyanda y’amatungo ikavanwamo ibindi bintu, ndetse n’ubuhinzi bubyara umusaruro kandi bwakorewe ahantu hato.

Nk’ubu inka zo muri icyo gihugu nizo zitanga umusaruro mwinshi ku rwego rw’Isi, mu gihe Israel ifatwa nk’igihugu cya kabiri giteye imbere mu buhinzi, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ikaba igihugu cya mbere ku Isi gishobora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu nzego zirimo ubuhinzi, kuko ishoramo 4.3% by’umusaruro mbumbe wayo.

Benshi mu rubyiruko rw'Abanyarwanda rwagiye rwoherezwa kwihugura mu buhinzi muri Israel, rwatangiye kubibyaza umusaruro

Ambasaderi Adam yavuze ko ubu bunararibonye bw’iki gihugu ari bwo gisangiza u Rwanda. Ati “Mufite ubutaka buto ariko mushobora kububyaza umusaruro kurushaho, burenze. Ibyo nibyo tugerageza gukora hano, tukagerageza kubasangiza ubunararibonye bwacu ku buryo hakoreshwa ubutaka buto bukabyazwa umusaruro wisumbuye.”

Ni gute u Rwanda rwarushaho guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi?

U Rwanda na Israel bihuriye ku mateka ya Jenoside, ni ukuvuga iyakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe iyo muri Israel yakorewe Abayahudi, igahitana abarenga miliyoni eshashatu.

Kimwe mu biranga Jenoside ku rwego rw’Isi, ni uko mu gihe yarangiye, abayigizemo uruhare bagerageza kwihunza uruhare rwabo muri icyo gikorwa kigayitse, bakabikora bahindura ukuri kw’ibyabaye, kugira ngo bareke kugibwaho n’ikimwaro.

U Rwanda ruri kunyura muri iki cyiciro, aho abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababakomokaho, bakomeje kumvikana bahakana, cyangwa bahindura amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Adam avuga ko ibi bidatangaje, ariko akavuga ko uburyo bwiza bwo gukomeza guhangana n’iki kibazo, ari ugukomeza kuvuga amateka y’ibyabaye mu Rwanda binyuze mu gutanga ubuhamya mu nyandiko, mu mashusho ndetse n’amajwi.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko hakenewe gukomeza gutanga ubuhamya [bw’ibyabaye]. Muri Israel dusohora ibitabo 200 buri mwaka bigaruka ku mateka ya Jenoside ya Holocaust. [Abarokotse] bakwiye gutanga ubuhamya bwabo, bakavuga uko byabagendekeye, bakabishyira muri video ndetse bigaca no kuri radio…Ibi birwanya ihakana rya Jenoside, bikomora ibikomere by’abagizweho ingaruka na Jenoside ndetse bikanigisha abato [ku mateka yayo].”

Yongeyeho ati “Ntabwo warwanya ihakana rya Jenoside utagaragaza ubuhamya bw’ibyabaye. Abagize uruhare muri Jenoside bakiriho, bakomeza kuvuga ko nta kintu cyabaye, iyo nta muntu wo ku rundi ruhande ubahakanyije, ibintu bishobora kuguma gutyo.”

Ibibazo bya Palestine...

Ambasaderi Ron Adam yakoze igihe kirekire muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, ndetse zimwe mu nshingano yakoze zirimo gushakira umuti ikibazo cya Palestine.

Uyu mugabo yavuze ko iki kibazo kizarushaho kugorana mu gihe umutwe wa Hamas wagenzura ibice byose bya Palestine.

Yagize ati “Igisubizo kigomba kuboneka, ariko impande zombi zikwiye kwicara zikabiganiraho. Ariko ubu biragoye kuko Hamas iri kuyobora Gaza, mu gihe yaramuka itsinze amatora muri Western Bank, nta muntu wo kuvugisha uzaba ugihari kuko intego ya Hamas ari ukwangiza Israel, ibyo rero byadusubiza inyuma, aho kujya imbere.”

Ambasaderi Ron Adam ni umuhanga mu bijyanye na Philosophy aho yabyize muri Kaminuza ya Haifa, ahakura impamyabumenyi yo ku rwego rw’Ikirenga. Uyu mugabo kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye na politiki, ndetse n’impamyabumenyi mu bijyanye mu bijyanye n’amateka.

Yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, aho yakoze imyaka 15.

Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangiye inshingano ze mu 2019



source : https://ift.tt/3Abcsmz

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)