Mu kiganiro na UKWEZI TV, Dr Bihira washinze ikigo cy'imari kitwa AFADE Ltd (African Agency for Development and Environmental Project) ari na cyo gifitanye isano n'ibyo akekwaho [aracyakurikiranwa], avuga ko muri kiriya kigo batangije umushinga witwa Kanani Project wo kwigisha abantu kwishyira hamwe.
Avuga ko muri iriya gahunda, bahurizaga hamwe abantu 15 bagakorerwa umushinga ubundi bakishyura ibihumbi 500 Frw kuri buri muntu ubundi kiriya kigo kikabongereraho kugira ngo babone uko bagabanya abantu babaga bafite imishinga.
Ngo nibura amezi atatu yajyaga gushira abantu bose bahuriye mu gisa n'ikimina barahawe imigabane yabo.
Dr Bihira avuga ko abagiye kumurega bagatuma anafungwa, bavugaga ko yihaye uburenganzira agasimbura abantu batanga amafaranga ariko 'sinabwihaye kuko nari nanabufite naranabyigiye nari naranabikozemo, muzi ko nakoze muri Banki Nkuru y'u Rwanda nyobora Politiki y'ifaranga nkaba nari n'ibintu bijyanye no gucunga amafaranga.'
Iyi mpuguke ivuga ko uriya mushinga umaze gutera inkunga abantu ya Miliyoni 450 Frw kuva muri 2019, avuga ko kiriya kigo cye gifite ibyangombwa bikemerera kwakira no gusohora amafaranga.
Ati 'Ntakosa ryari rihari, ntacyaha cyari gihari guteranya abantu nkabahuza bagahana amafaranga.'
Agaruka ku cyatumye afungwa, Dr Bihira avuga ko hari abavuye mu matsinda yo kugurizanya azwi nk'ibimina asanzwe azwi mu Rwanda ariko akaba yarahombye, bashatse kumusenyera umushinga kugira ngo bamutware abakiliya.
Ngo bahise banamutwara abakozi be batatu ubundi bahimba inyandiko zigaragaza ko bizigamiye muri uriya mushinga we aho ngo bagaragazaga ko kiriya kigo kibabereyemo umwenda wa Miliyoni 12 Frw.
Ati 'Bagaba igitero iwanjye ngo ngomba kubasubiza ayo mafaranga uwo munsi. Byanze rero ni bwo bahise bajya muri RIB bati 'umuntu yaratwambuye akoresheje ubwambuzi bushukana' nyamara nta bwambuzi bushukana bwabayeho kuko nta muntu twakoze mu mufuka ngo tumwake amafaranga ye.'
Dr Bihira avuga ko bariya bantu bashatse kumugambanira bakoresheje abahoze ari abakozi be, bashakaga ko umushinga we usenyuka kugira ngo iyabo yahombye yakubura umutwe.
Gusa ngo ikiza ni uko bariya bamugambaniye batangiye atabazi ariko ngo ubu bose amaze kubamenya.
Avuga ko yeretse inzego z'ubutabera ibimenyetso byose agaragaza ko arengana akaba ari na byo byahereweho afungurwa by'agateganyo, akaba anizeye ko igihe azaburanira azagirwa umwere ku cyaha cy'uburiganya akurikiranyweho.
Avuga ko ubu butabera ategereje abwizeyeho kuzamuhanaguraho icyasha cyamugiyeho kuko kuva yavuka atigeze agaragarwaho umugayo.
IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW