Ni nyuma y'amezi 18 yari ashize nta bitaramo byemewe kuba mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Mbere y'umwanduko w'icyorezo cya Covid-19, Cyusa yakoreraga ibitaramo kuri Grand Legacy Hotel buri wa Gatanu bijyanye no gushishikariza urubyiruko gukunda gakondo yabo.
Ni ibitaramo bihuza ab'ingeri zinyuranye, by'umwihariko urubyiruko ruba rushaka gutaramana n'abakuru bakumva indirimbo z'umwimerere w'Abanyarwanda.Â
Mu bihe bitandukanye, uyu muhanzi asakaza amashusho n'amafoto afatirwa muri ibi bitaramo, agaragaza umunezero n'ibindi biranga ibi bitaramo.
Ni ibitaramo kandi byitabirwa n'abakuze basaba indirimbo zo ha mbere zaririmbwe n'abahanzi batandukanye, maze Cyusa Ibrahim akazibaririmbira.
Cyusa uzwi mu ndirimbo 'Imparamba' avuga ko nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yemeje isubukurwa ry'ibitaramo hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, yahisemo guhita atangira gukora ibi bitaramo kugira ngo akomeze gukundisha urubyiruko umuco wabo.
Ni ibitaramo avuga ko bimuha ishusho y'uko urubyiruko rukunze gakondo yabo. Ati 'Nsubukuye ibitaramo nyuma y'amezi 18 twarahagaze kubera ingamba zo kurwanya Covid-19.'
'Ibi bitaramo bigamije gukundisha urubyiruko gakondo yabo; no kwibutsa abakera izo bumvaga [indirimbo] bakiri bato; tugarukanye ingamba nshya.'
Uyu muhanzi avuga ko kwinjira muri ibi bitaramo ari ukwerekana ko wikingije nibura urukingo rumwe rwa Covid-19; guhana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi; utari kurya akaba yambaye agapfukamunwa.
Kwinjira muri ibi bitaramo ni ibihumbi icumi (10, 000 Frw) harimo bitanu (5,000 Frw) byo gufata icyo ushaka muri Hotel.
Igitaramo cya mbere, uyu muhanzi yagikoze mu Cyumweru gishize. Kuri uyu wa Gatanu arakora ikindi afatanyije n'itorero rye 'Cyusa n'inkera'.
Uyu muhanzi asubukuye ibi bitaramo mu gihe yitegura gusohora indirimbo nshya yise 'Ndabyanze' ikubiyemo inyigisho nziza kandi zubaka umuryango Nyarwanda.
Nyuma y'amezi 18, Cyusa Ibrahim yasubukuye ibitaramo bikundisha urubyiruko gakondo yabo Â
Cyusa Ibrahim avuga ko ibi bitaramo bimuha ishusho y'uko urubyiruko runyotewe no kumenya byinshi biri muri gakondo y'Abanyarwanda
CYUSA IBRAHIM AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MAMA' YAHIMBIYE UMUBYEYI WE