Umurundikazi Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Murundikazi yabigezeho nyuma yo gusiga Genzebe Dibaba yaherukaga guca agahigo mu marushanwa akinirwa mu nzu (indoors) mu 2017, akaba yamusize amasegonda abiri.

Nyuma yo kwegukana umudali wa Feza mu mikino Olempike mu kwiruka metero 800, Niyonsaba ni umwe mu bakinnyi babujijwe gusiganwa hagati ya metero 400 na 1600, kubera kugira imisemburo y'abagabo ikabije ya testosterone.

Uyu mukinnyi w'imyaka 28 avuga ko atahisemo gusezera nk'uko byagendekeye abandi nyuma y'amategeko mashya yasohotse, abuza abafite imisemburo ya kigabo gusiganwa muri metero runaka, ahubwo yakomeje gukina kugira ngo abere abandi urugero.

Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu akanakora amateka mu kwiruka metero 2000, Niyonsaba Francine yagize ati'Ndumva mfite umunezero udasanzwe. Si nari nzi ko nshobora kwandika amateka nk'aya ku Isi yose, kuko ni bwo bwa mbere nari nje hano. Naje hano gukora ibyo nasabwaga gukora".

"Nabikoze. Ni byiza kandi biraryoshye. Nshimiye buri wese waje kudutera ingabo mu bitugu".

Niyonsaba akaba akuyeho agahigo kari kakozwe n'umunya Ireland Sonia O'Sullivan mu 1994, uyu Murundikazi kandi akaba akoze aya mateka nyuma y'icyumweru kimwe yegukanye irushanwa rya Diamond League ryabereye i Zurich mu Busuwisi, mu kwiruka metero 5000.

Uyu Murundikazi kandi aheruka gutangazwa mu bakinnyi batanu ku Isi bafite umuvuduko wo hejuru mu cyiciro cy'abagore.


Niyonsaba yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka ibilometero 2000

Niyonsaba amaze kuba ikirangirire mu kwiruka ku Isi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109556/umurundikazi-niyonsaba-yaciye-agahigo-ku-isi-mu-kwiruka-metero-2000-109556.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)