Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko ari 15 bose ni abagabo, bakaba barafatiwe mu Karere ka Mbarara mu bihe bitandukanye bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda.

Bavuga ko bakubitiwe muri gereza ya Polisi ya Mbarara ndetse n'iya gisirikare yitwa Makenke kugira ngo bemere icyaha cyo kuba ba maneko b'u Rwanda.

Muri gereza bari bafungiwemo bavuga ko basizemo abandi Banyarwanda na bo bashinjwa kuba ba maneko b'u Rwanda aho bakoreshwa imirimo ivunanye hakiyongeraho inkoni za buri gihe.

Bose bavuga kandi ko bambuwe amafaranga n'inzego z'umutekano za Uganda harimo igisirikare na Polisi.




source : https://ift.tt/3tKDjDx
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)