Igikorwa Cristiano Ronaldo yakoze nyuma yo gushota umugore umupira ku bw'impanuka cyishimiwe na benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Cristiano Ronaldo ku bw'impanuka ateye isohoti rigakubita umugore ushinzwe umutekano ku kibuga akikubita hasi, yavuye mu kibuga abanza gutegereza arahaguruka abona gukomeza imyitozo, ibintu byashimishije benshi.

Byabaye ku munsi w'ejo hashize ubwo ikipe ya Manchester United yasuraga Young Boys yo mu Busuwisi mu mukino w'umunsi wa mbere wo mu itsinda F rya Champions League.

Ubwo amakipe yishyushya mbere y'umukino, Cristiano Ronaldo yateye ishoti ku bw'amahirwe make rikubita umwe mu bagore bari bashinzwe umutekano kuri iki kibuga ahita yikubita hasi.

Bagenzi be bahise bamwegera ngo barebe niba nta kibazo agize, ndetse na Cristiano ubwe yahise asohoka mu kibuga kureba uko bimeze, yategereje uyu mugore arabanza arahaguruka undi na we asubira mu kibuga.

Iki gikorwa cya Cristiano cyashimwe n'abafana bari baje kureba umupira aho bavuze ko afite umutima wa kimuntu, na nyuma y'umukino yaje kumuha umupira we yakinanye(jersey).

Uyu mukino wabereye kuri Wankdorf Stadium (Stade de Suisse), waje kurangira ku ntsinzi ya Young Boys y'ibitego 2-1.

Nyuma yo kumukubita umupira yahise aza kureba uko ameze
Kuza kureba uko ameze byashimishije benshi
Yamuhaye jersey yakinanye uyu mukino
Ati "urukundo nirwo rwa mbere"



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-cristiano-ronaldo-yakoze-nyuma-yo-gushota-umugore-umupira-ku-bw-impanuka-cyishimiwe-na-benshi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)