U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mikino Nyafurika ikomeje kubera mu Rwanda, mu mukino w'intoki wa Volleyball, amakipe ahagarariye u Rwanda muri iyo mikino yaraye abonye intsinzi mu bagabo ndetse n'abagore mu mikino yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021.

Mu bagabo, u Rwanda rwakinaga amusi wo guhatanira umwanya wa gatanu kugeza ku mwanya wa munani, ni nyuma yaho iyi kipe yari yasezerewe muri kimwe cya kane cy'irangiza.

Uyu mukino wabereye muri Sitade ntoya ya Remera izwi nka Petit Stade, warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa, iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 ya Nigeria, iya kabiri iyitsinda kuri 25 kuri 22 naho iya gatayu yo yayitsinze ku manota 25 kuri 17.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe y'u Rwanda byayihesheje itike yo gukina umukino wo guhatanira umwanya wa gatanu aho bakina n'ikipe y'igihugu ha Uganda, ni umukino ukinwa kuri uyu wa kabiri guhera ku isaha ha saa tanu z'amanywa.

Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'abagore nayo yakinaga na Nigeria, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze amaseti atatu ku busa bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy'iyi mikino Nyafurika ha volleyball.

Muri rusange kuri uyu munsi wa kabiri, harakinwa umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe cya Afurika mu bagabo, ni umukino uri buhuze ikipe ya Tunisia ndetse na Cameroon.

Guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe y'igihugu ya Maroc irakina na Misiri.

The post U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n'abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w'intoki wa Volleyball appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwatsinze-nigeria-mu-bagabo-nabagore-mu-mikino-yo-guhatanira-igikombe-cya-afurika-mu-mukino-wintoki-wa-volleyball

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)