Mbega ukuntu ingororano y'urokora ubugingo bw'abandi izaba ishimishije!-Dr Paul Gitwazwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru, n'abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk'inyenyeri iteka ryose." Daniyeli 12:3.

Ugarura ubugingo, ukoresha umwanya we, imbaraga, amafaranga ndetse n'amasengesho bye kugira ngo akure abantu ikuzimu, aba ari umunyabwenge! Mbega ukuntu ingororano ye izaba ishimishije! Azarabagirana nk'umucyo wo mu isanzure ry'ijuru.

Abantu bakeneye kubwirwa Yesu uko byagenda kose, kandi ibyo ntibizakora Malayika uvuye mu i Juru, bizakora wowe. Wambwira ngo sinize tewolojiya nzavuga iki? Uzavuga ibyo Yesu yagukoreye birahagije. Ntibigusaba kumenya Matayo na Habakuki, bigusaba gusa kmenya ibyo Yesu yagukoreye, ibyo birahagije[Muri urwandiko rusomwa na bose].

Hari ikamba ku bakorera Yesu, hari ibihembo by'abazana abantu kuri Yesu: Ese uzi Pawulo azahembwa iki, Petero azahembwa ibingana gute,... biratangaje!

Ndagushishikariza kuvuga ijambo ry'Imana ahantu hose no kugarura ubugingo kuri Yesu kuko tuzaka nk'inyenyeri iteka ryose.

Iyi nyigisho yateguwe n'Intumwa Paul Gitwaza, yose wayireba hano

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mbega-ukuntu-ingororano-y-urokora-ubugingo-bw-abandi-izaba-ishimishije-Dr-Paul.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)