Ruswa nshya iravugwa mu masoko ya leta no mu mishinga ikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva muri Werurwe uyu mwaka, ku bufatanye bwa TI Rwanda n'Urugaga rw'Aba-enjeniyeri mu Rwanda, hagamijwe kureba imiterere y'ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo mu mitangire y'amasoko ya leta by'umwihariko mu mishinga y'ibikorwaremezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko muri uru rwego harimo ruswa kandi ikomeye ugereranyije n'uko ruri mu zishyirwamo amafaranga menshi bitewe n'uko rufatiye runini igihugu.

Appolinaire Mupiganyi

Yagize ati 'Ruswa irahari ndetse nini kuko mu masoko ya leta ni za miliyoni na miliyari ziba zivugwa kandi tuzi neza ko ba rwiyemezamirimo benshi baba bategereje akazi muri aya masoko. Kubera ko uwo mugati uwurebeye ku jisho [ukurikije uko isoko ringana], navuga ko uba ari munini, abashaka kugera kuri ayo masoko ni benshi, harimo isibaniro mu kurwanira kubona ayo masoko bigahurirana na bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko ya leta badafite ubunyangamugayo n'ibyuho byagaragaye mu rwego rw'amategeko.'

Muri ubu bushakashatsi ba rwiyemezamirimo basaga 400 ni bo babajijwe. Abagera kuri 20% bavuze ko bahuye na ruswa mu masoko ya Leta. Abangana na 14.7% barayisabwe mu gihe 6.3% basabye ko bayitanga. Muri abo 20% abagera kuri 17.9% barayishyuye mu gihe 82.1 % batigeze bayishyura.

Ikigereranyo cy'agaciro ka ruswa yatanzwe kabarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 120 z'amafaranga y'u Rwanda. Nibura agera kuri 14.270.178.842 Frw, ni cyo kigereranyo cy'ayatanzwe, amafaranga ashobora kubaka kilometero 23.2 by'umuhanda wa kaburimbo.

Imibare yavuye muri abo ba rwiyemezamirimo babajijwe yagaragaje ko ruswa itangwa muri uru rwego iba iri hagari ya 10% na 20% by'agaciro k'isoko ripiganirwa.
Nibura abagera kuri 29.50% batanze ruswa iri hagati ya 15% na 20% by'agaciro k'amasezerano y'isoko bapiganirwaga. Mu gihe 23% batanze iri munsi ya 5%; abangana na 19.60% batanze iri hagati ya 5% na 9% naho 27.90% batanze iri hagati ya 10% na 14% by'agaciro k'amasezerano y'isoko.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Akarengane, Yankurije Odette, yatangaje ko ruswa mu mitangire y'amasoko mu bikorwaremezo yajyaga ihwihwiswa ariko nta bimenyetso bihari. Bityo ngo ubushakashatsi nk'ubu buzafasha mu gushyiraho ingamba zo guhangana n'ibibazo byagaragaye.

Yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ukuganira ku byavuye mu bushakashatsi hakemeranywa ku cyakorwa, ababigiramo uruhare n'igihe byakorerwa, ashimangira ko bisaba uruhare rw'inzego zose kugira ngo urugamba rwo kurwanya ruswa rutsindwe.

Kazawadi Papias wari uhagarariye Urugaga rw'Aba-Enjeniyeri mu Rwanda, yavuze ko ruswa mu masoko y'imishinga y'ibikorwaremezo ihari ndetse igenda ihindura isura.
Ahanini itangwa kugira ngo umuntu abone ibyo atari akwiye kubera ko hariho abajya mu masoko batujuje ibisabwa; gushaka gukirira mu byo umuntu atavunikiye no gushaka kwishyurwa mu buryo bwihuse.

Kuba amasoko akunze kuba ari make ugereranyije n'abayakeneye na byo ngo bitiza umurindi ruswa.

Kazawadi yavuze ko bikwiye ko imikoranire y'inzego zishinzwe kurwanya ruswa ivugururwa kuko hari ubwo buri rwego rwirwanaho bikagera n'aho rusa n'ururwana n'urundi.

E-procurement ntiratanga umusaruro wifuzwa

Nubwo hari intambwe yatewe mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu itangwa ry'amasoko ya Leta (e-procurement) kugira ngo ukuboko kwa muntu kugabanuke mu rwego rwo kurwanya ruswa, haracyari ibyuho.

Kugeza ubu iri koranabuhanga riri ku rwego rwo gupiganwa na ho imicungire y'isoko iracyakorwa abantu bahuye, bituma ruswa ikomeza gukingurirwa amarembo.

Mupiganyi ati 'E-procurement ntiragera ku musaruro tuyifuzaho, yakagombye gufasha kugeza igihe no kwishyura ba rwiyemezamirimo barangije imirimo bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko hari na ruswa itangwa kugira ngo hashobore kwihutishwa kwishyurwa. Aho hose ni ibyuho mu mitangirwe y'isoko bibangamira itangwa ryaryo bikabangamira icyo abantu baba biteze.'

Ahandi hari icyuho ni mu bijyanye n'imitangirwe y'ingwate yishyurwa na rwiyemezamirimo kugira ngo abashe kubona isoko runaka. Igira agaciro k'umwaka igasubizwa rwiyemezamirimo igihe yarangije isoko.

Ni mu gihe ibikorwa bitanoze neza bigaragara nyuma y'imyaka nk'itanu rwiyemezamirimo yaramaze gusubizwa utwe. Muri ibi bikorwa bitujuje ubuziranenge ni hamwe mu haba ibyuho bya ruswa.

Ibindi bikorwa bica amarenga ya ruswa mu masoko ya leta birimo guhindura amasezerano no kongera igiciro cy'isoko, gukererwa gusinya amasezerano y'isoko nta mpamvu yagaragajwe.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri raporo y'umwaka wa 2020, yagaragaje ko inzego za leta zigitanga amasoko arengeje agaciro kari gateganyijwe mu ngengo y'imari. Ikibazo nk'iki cyagaragaye mu masoko ya miliyari zirenga 31 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe hari hateganyijwe miliyari 15 Frw.

Ikindi gikomeye ndetse kigira uruhare mu guhombya leta akayabo ni ukutubahiriza igihe ibikorwa by'umushinga byagenewe. Ikibazo nk'iki kandi cyagaragaye muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2020 aho nibura imishinga 16 yadindiye, ikaba yari ifite agaciro ka 114.670.000.930 Frw.

Nkindi Alpha



Source : https://imirasire.com/?Ruswa-nshya-irakomanga-mu-masoko-ya-leta-no-mu-mishinga-ikomeye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)