Bugesera: Umuyobozi w'umudugudu arakekwaho gukubita Meya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, gukubita no gukomeretsa ku bushake no kwigomeka ku buyobozi, mu gihe mudugudu akurikiranweho ubufatanyacyaha.

Richard Mutabazi umuyobozi w'akarere ka Bugesera

Amakuru avuga ko uriya musore yaba yarakubise inkoni Meya Mutabazi, ubwo yari aciye mu Murenge wa Ngeruka, Akagari ka Murama, Umududugu w'Ikoni ku wa 29 Kanama agasanga abantu benshi bari kunywera inzoga mu rugo rw'Umukuru w'Umudugudu waho.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangarije itangazamakuru ko abatawe muri yombi bakomeje gukorwaho iperereza.

Ati: "Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

Dr. Murangira yibukije Abanyarwanda ko bidakwiye "gusagarira abayobozi kandi na bo bakubaha abayoborwa."

Yunzemo ati: " Kirazira gukubita umuyobozi. RIB ntizihanganira umuntu wese uzishora mu bikorwa nkibyo byo gusagarira abayobozi. Ntabwo bikwiye gusagarira abayobozi bari mu nshingano zabo zo gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza atandukanye."

Igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko uyu musore aramutse ahamijwe icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, yahanishwa ingingo ya 234 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, itegeko mu ngingo yaryo ya 121 riteganya igifungo kitari munsi y'imyaka itatu ariko kitarenze itanu n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw. Aramutse ahamijwe icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi yahanishwa ingingo ya 230 iteganya igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Nkindi Alpha



Source : https://imirasire.com/?Bugesera-Umuyobozi-w-umudugudu-arakekwaho-gukubita-Meya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)