Rusororo: Abakunzi ba Jay Polly baciye mu rih... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gusezeraho bwa nyuma umuraperi Jay Polly, hakurikiyeho umuhango wo kumushyingura wabereye i Rusororo aho abantu benshi cyane bari bitabiriye kandi haba hari umubare ntarengwa w'abagomba kwitabira umuhango wo gushyingura mu kwirinda Covid-19. Bitewe n'urukundo bakunda Jay Polly, bamwe baciye mu rihumye inzego zishinzwe umutekano bashaka kuza gushyingura umuraperi bakundaga.

Ubwo inzego z'umutekano za Polisi zageragezaga gukumira abantu ntibyabashije gukunda uretse ko bakomeje kumvishwa ko bagomba kubaha uwatabarutse agataha amahoro ndetse mu cyubahiro akwiriye. Abantu bariraga cyane yaba abakiri bato n'abakuze. Uko iminota yagendaga y'icuma inzego zishinzwe umutekano zagerageje gusaba abantu gutuza, imihango yo kumushyingura irakomeza.

Umuhango wo gushyingura Jay Polly wabanjirijwe n'ubuhamya bunyuranye burimo ubwa mukuru we Uwera Jean Maurice, nyina umubyara, ababyeyi b'abana be babiri bemeje ko yakundaga abana be bose.


Hari abantu benshi cyane mu gushyingura Jay Polly

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu - InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109210/rusororo-abakunzi-ba-jay-polly-baciye-mu-rihumye-inzego-zumutekano-bashaka-kumushyingura-a-109210.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)