Wari umugabo wibyishimo- Minisitiri Bamporik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Minisitiri Bamporiki yabivuze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021, mu muhango wo guherekeza Jay Polly witabye Imana mu rucyerera rwa tariki 2 Nzeri 2021.

Yihanganishije umuryango we, abahanzi n'abakunzi b'inganzo cyane cyane injyana ya Hip Hop mu Rwanda, avuga ko nta muntu usimbura undi 'icyakora iyo umuntu aducitse muri ubu buryo twizera ko iyo nganzo abandi bazayikomeza kandi bamuzirikana.'

Minisitiri Bamporiki yashimiye Sosiyete ya East African Promoters mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021 yanyujije kuri Televiziyo y'Igihugu, igitaramo Jay Polly yakoze mu 2020 mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro.

Yakomeje umuryango wa Jay Polly, abavandimwe, inshuti ze n'abandi. Avuga ko Jay Polly yari umugabo w'ibyishimo. Ati 'Wari umugabo w'ibyishimo ukomeze wishime igihe nikigera abantu bazabonana niba ari ko Imana yabiteganyije. Uruhukire mu mahoro warakoze mu gihe cyawe.'

Jay Polly yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo 'Akanyarijisho', 'Deux fois deux', 'Umupfumu uzwi', n'izindi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda banatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Stars.

Jay Polly wavutse tariki 5 Nyakanga 1988 avuka kuri Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne, akaba umwana wa kabiri mu muryango w'abana batatu.

Uyu muraperi yize mu mashuri y'incuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry'ubukorikori. Impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADPR mu Gakinjiro.

Mu 2002, ni bwo uyu muraperi yatangiye umuziki ahereye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho ryitwaga 'Black Powers'. Mu 2003, ni bwo yahuye n'umuraperi Green P nyuma y'umwaka bafatanyije na Perry G bashinga itsinda bise 'G5'.

Muri icyo gihe bandikaga indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo Producer BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda'.

Baje guhura na Producer Lick Lick aza kubahuza n'umuraperi Bull Dogg, buri umwe akora indirimbo ye n'ubwo zitamenyekanye cyane.

Nyuma baje gushinga itsinda bise Tuff Gangz bari bahuriyemo na Fireman na P Fla. Ariko igihe cyarageze buri umwe aca inzira ze.

Jay Polly yari umunyabugeni ukomeye, ku buryo mu 2009 yamaze hafi amezi atandatu muri Rubavu akora muri ateliye (atelier) yitwa 'Ivuka', akora akazi ko gushushanya.


Minisitiri Bamporiki yihanganishije umuryango wa Jay Polly, avuga ko inganzo ye izahererekanwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109209/wari-umugabo-wibyishimo-minisitiri-bamporiki-asezera-kuri-jay-polly-109209.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)