Perezida Kagame yasubije uwamusabye kuva kuri Arsenal afana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri RBA,perezida Kagame yavuze ko yatangiye gufana Arsenal igihe yakinaga neza ariyo mpamvu atayireka kuko ngo iri gukina nabi gusa yemeje ko hakenewe impinduka.

Yagize ati "Hashize igihe kinini [ntangiye kuyifana] ishobora kuba irenze imyaka 30,icyo gihe yari ikipe ifite amateka muri Premier League.Muri ariya makipe yose iri mu zabanje irengeje imyaka 100.Yakinaga neza icyo gihe ntangira kuyifana,ngakunda abakinnyi bayirimo,umukino wabo uko umeze,hanyuma biza mu bihe by'ejo bundi.

Hambere muri 2011,hari n'indi tweet nigeze gukora,indi n'iyejo bundi.Nabwo nabonaga bitagenda neza,mvuga nti hagomba kugira igihinduka niba ari abakinnyi,niba ari umutoza ariko hagomba kugira igihinduka.

Perezida Kagame yavuze ko Arsenal yabaye ikipe ihatanira igikombe,iramanuka iba iya kabiri hanyuma isigara ishaka umwanya wa 4 none ubu iri kurwanira kuba mu myanya 10.

Avuga ku kuba yareka gufana Arsenal,Kagame yagize ati "Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ati "ikipe nafanaga,nakurikiranaga,ubu ndashaka iriya.Ibyo n'uburenganzira bw'umuntu kuba yabikora ariko njye siko meze,ndahendahenda,ndihangana,njya n'inama iyo bibaye ngombwa,bishoboka ariko ntabwo napfa kureka ikintu nakundaga kubera ko batsinzwe.Ni ikibazo ariko bakwiriye kugishakira umuti.

Ntabwo waguma uhindura ikintu kubera ko habaye akabaz,ukemura ikibazo.Ndabyemera iyo yatsinzwe kuko biba bigaragara ubibona no mu minota ya mbere.Ubona ukuntu bakina ukavuga uti aba bantu bari butsindwe.Kenshi ndangiza umukino kuko njyewe ntabwo njya mpunga ibibazo nicyo kintunze.Mfite inshuti yanjye ikagira ikibazo akomeza kuba inshuti yanjye kereka ari ikibazo cyo kwangiza ubucuti twari dufitanye."

Perezida Kagame yavuze ko igihe uwahoze ari umutoza wa Arsenal,Arsene Wenger, aheruka mu Rwanda,baganiriye amubwira ibibazo biri mu ikipe. yemeje ko n'iyo ari hanze akagera London Arsenal iri gukina, ajya kuyireba.

Yavuze ko nubu avugana n'abo muri Arsenal abagira inama ndetse ko yizeye ko ibibazo bizakemuka.

Perezida Kagame yavuze kuri Paris Saint-Germain nayo iri gukorana n'u Rwanda muri "VISIT RWANDA" ko ihagaze neza kubera abakinnyi beza cyane ifite barimo Messi,Mbappe na Neymar Jr.

Yemeje ko ubu nayo yiyongereye mu makipe akunda ndetse ko ikiniye rimwe na Arsenal yazireba 50-50.

Abajijwe ku kintu akumbuye yabujijwe na Covid-19,Perezida Kagame yagize ati "Iyo ugomba gucunga intera yawe n'undi muntu,kwigengesera muri buri kimwe ukora bituma ukumbura buri kimwe."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yasubije-uwamusabye-kuva-kuri-arsenal-afana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)