Rayon Sports yatsinze Musanze FC(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane wahuje Musanze na Rayon Sports, warangiye Rayon itsinze igitego 1-0.

Wari umukino wa gicuti Rayon Sports yari yasuyemo Musanze FC mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

Hari no mu rwego rwo kureba abakinnyi bashya aya makipe yaguze.

Rayon Sports kandi wari umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bari mu igeragezwa.

Amakipe yombi yakinaga ubona afite ishyaka ryinshi ku buryo nta kipe yatindanaga umupira ndetse nta mahirwe menshi yabonetsemo.

Ku munota wa 5, Sanago Soulaiman wo muri Mali yahinduye umupira mwiza ariko Mpongo Sadam Blaise uri mu igeragezwa muri Rayon Sports ananirwa kuwushyira mu izamu, yaje gusimburwa na Chukwuwudi Samuel ku munota wa 33.

Ku munota wa 20 Rayon Sports yakoze impinduka itateguye, Nishimwe Blaise yagize ikibazo cy'imvune hajyamo Mugisha François Master.

Ku munota wa 30, Niyigena Clement yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Musanze FC ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko unyura hejuru gato y'izamu.

Ku munota wa 41, Mugisha François Master yatereye ishoti rikomeye mu runuga rw'amahina ariko unyura gato hejuru yaryo.

Ku munota wa 43, myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yakoreye ikosa Nyirinkindi Saleh inyuma gato y'urubuga rw'amahina, iyi kufura yatewe na Saleh ariko ntiyagira icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yakoze impinduka 2 mu ntangiriro z'igice cya kabiri, Bashunga Abouba na Muvandimwe JMV binjiyemo havamo Adolphe na Mujyanama.

Ku munota wa 46, Musanze yabonye amahirwe ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu ariko Saleh agiye gushyiraho umutwe barawumutanga.

Ku munota wa 49, Esouma willy Onana ukomoka muri Cameroon yatsindiye igitego cya mbere Rayon Sports. Uyu mukinnyi kandi akaba yagaragaje urwego rwiza ku buryo iyi kipe izanamufata.

Rayon Sports yakomeje gushaka ikindi gitego ariko nta yandi mahirwe akomeye yigeze ibona, Musanze FC nayo yananiwe kwishyura iki gitego maze umukino urangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Musanze FC.

Bamwe mu bakinnyi bari muri Rayon Sports mu igeragezwa bagaragaje urwego ruri hasi harimo Chukwuwudi Samuel wo muri Nigeria, Mpongo Sadam Blaise wo muri Senegal. Sembi Hassan ukomoka muri Tanzania we yagaragaje urwego rwiza uretse ko agikeneye kumenyerana n'abandi.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Sanago ukomoka muri Mali, yitanze akazi kuri Musanze FC
Namanda Luke, umukinnyi mushya wa Musanze FC ukomoka muri Kenya yatanze akazi
Bishimira igitego cya Onana
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele
Perezida wa Musanze FC, Placide akurikiranye umukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-musanze-fc-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)