Nibyo yazize naho bamushyize ntabwo ndabyu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuff Gang yatangiye gukora umuziki wayo mu mwaka wa 2008, abasore batanu barimo Jay Polly, Bull Dog, Fire Man, Green P na P Fla bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise "Umunsi w'Imperuka".

Itsinda rya 'Tuff Gang' ni itsinda ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda rwatangiye rukora umuziki mu njyana ya Hip Hop, rubasha kwigarurira imitima y'abato n'abakuru, ndetse bamwe batangira kwiyita 'abatafu' bitewe n'ubutumwa bwomoraga imitima bwari murizo.

Bull Dogg, ni umwe mu bari bagize Tuff Gang ndetse azi imvune n'uburyo bahirimbaniye iri tsinda rya Tuff Gang, bava hasi bagera hejuru kuva bamenyekanye bitewe n' ibihangano byabo byakizaga imitima ya benshi, cyane ko ubutumwa baririmbaga hari benshi babucagamo umunsi ku munsi.


Bull Dogg aganira n'umugore wa Jay Polly

Bull Dogg wateruye isanduku ya Jay Polly kuva ku bitaro, kumuherekeza ndetse no kugeza amushyinguye, yashavujwe n'urupfu rw'umuvandimwe we, avuga imvune ze, ahishyura uburyo bararanaga ku buriri bumwe nta n'igiceri bafite, ariko bafite inzozi zo kuzagera kucyo bashaka.

Bull Dogg kandi mu ijambo rye ubwo bari mu muhango wo gushyingura Jay Polly I Rusororo, yavuze ko ibyo Jay Polly yazize ari 'Ubufu', aho bamushyize n'ibyo yazize na n'ubu atarabyumva kuko ngo atabyemera, ngo cyane ko ari 'ubusa'.


Ubuheta bwa Jay Polly

Yagize ati: 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi cyane, kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw'ubuzima, njyewe nawe nta n'ubwo bwari ubushuti gusa twari nk'abavandimwe, twajyaga turyama munzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nk'amafaranga nk'igihumbi gusa tukavuga tuti 'ariko tuzabikora', twavukiye mu miryango idakize yari imiryango iri ahongaho ya hafi ahongaho'.

Bull Dogg akomeza avuga ko agahinda katashira ako kanya. Ati: 'Nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya, ntabwo bishoboka kubera ko gufata umuvandimwe mwaryamye ku buriri bumwe, mwasangiye ubusa, ukabona umushyize mu itaka, ni agahinda gakomeye cyane'.


Imfura ya Jay Polly

Yongeraho ati: 'Ariko ijambo ry'imana riratubwira riti buri cyahereweho (…) cyose kizasogongera ku rupfu, njyewe ndi umugaragu w'Umwami kandi nawe ni umugaragu w'Umwami. Buriya uzumve indirimbo ze, ntabwo wakumva indirimbo ze zirenze eshatu utarumvamo avuga ngo Imana yamfashije ibi, yanshyize hariya, yankoreye ibi cyangwa biriya, niko twahoze tumeze, niko twakuze, icyiza ni uko yagize itangiriro ryiza, yagize ababyeyi nkamwe mwamureze, yarezwe neza Polly ntabwo yarezwe nabi'.

Mu ijambo Bull Dogg yavuze, yavuzemo ijambo 'rihamanya neza n'umutima we' ko ibyo Jay Polly yazize atabyemera ndetse ko azabihagararaho kugeza ageze ku Muremyi we.

Yagize ati: 'N'ibyo yazize n'aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nanabihagararaho kugeza ku munsi nzongera gusubira ku Muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by'ubugoryi, ni ibintu by'ubufu'.


Avuga ku bana ba Jay Polly yagize ati: 'Rero icyo navuga njyewe aka kanya, ntabwo ndibujye kuvuga ibintu byinshi cyane, Kabaka yari afite abana, abakobwa babiri beza cyane, ikihebe rero ukuntu yari n'umuntu utangaje, nta mugore wamubeshya ngo amuvangire, hoya'.

Yakomeje avuga ko abana ba Jay Polly baba basa nawe, hatazagira umugore uzaza abeshya ngo amuvangire.

Yagize ati: 'Nawe nicyo cyiza yari afite, ubwo ni ubugenge cyangwa nicyo Imana yari yaramuhereje. Twese uko turi ahangaha, Fifi naguhamagara, Fifi ni Nirere Afsa umugore wabyaye umukobwa bita Crystall, umukobwa mwiza cyane, haba Shalifa wabyaye Chloe, kuko Kabaka yari umwami Salomoni Imana yamwemereraga kugira n'abarenze umwe cyangwa babiri, ibyo ngibyo niko bimeze'.


Afsa na Sharifa abagore ba Jay Polly

Umuraperi Bull Dogg asoza ijambo rye, yahaye umukoro abari aho, ababwira ko Jay Polly yari umugabo ukunda abe cyane, ndetse ko nta kintu bigeze bamuburana akiriho, abasaba kuzabitaho ndetse ko nawe azakora uko ashoboye.

Yagize ati: 'Mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Jay Polly kuko yabahaye ubuzima neza cyane. Jay Polly yafataga abana be neza cyane, akabaha ubuzima. Yabagaburiraga neza, yabambikaga neza, yabakoreraga imisatsi yabo neza cyane, twese uko turi ahangaha, njyewe Afsa nampamagara akambwira ati Bertrand mu bushobozi buke bwanjye mfite, nzagerageza kumwumva nka mushiki wanjye mwiza'.

Ati: 'Sharifa nampamagara, nahoze mbwira Shalifa mubwira bano bana ba Jay Polly, ugomba kubahuza bariya bakobwa babiri bakajya bamenyana, bagakundana, mukabumvisha imiziki ya se, mukamwereka ibiganiro yakoze, mukamwereka ibitaramo yakoze by'agatangaza, kugira ngo nabo bazakurane ibyo bigwi bya papa wabo bamenye icyo gitangaza, se yari babimenye baba abana batangaje nk'uko se yari umuntu utangaje.''


Bull Dogg yahaye umukoro abari aho wo kuzita ku bana ba Jay Polly nk'uko yabitagaho

Bull Dogg asoza, yavuze ko Jay Polly yamwigiyeho byinshi, anibutsa abari aho ko aribo bashinze itsinda rya Tuff Gang na n'ubu rikiri mu mitima y'abanyarwanda, amusabira imbabazi ku Mana, ndetse avuga ko n'ibyo bashwanaga byari bisanzwe cyane ko mu bavandimwe bibaho, avuga ko yabimubabariye akimenya amateka.

Yagize ati: 'Jay Polly namwigiyeho byinshi, njye nawe nitwe twakoze itsinda bita Tuff Gang, kandi nzakomeza mbiharanire ibyo twashwaniye twajyaga dupfa kubera ko abavandimwe niko bigenda, nabimubabariye nkimenya amateka Imana imubabarire, kubera ko nayo iyaba hari icyo yakoze cyitayishimishije Adonai, Yehova, Odowa Umuremyi wacu azabimubabarireho, tuzongere guhura twese twishima tujya aheza kuko niyo nzira ya muntu, twese uko niko bizagenda.''

Bull Dogg yavuze ijambo rikomeye kuri Jay Polly

KANDA HANO UREBE UMUHANGO WOSE WO GUSHYINGURA JAY POLLY



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109254/nibyo-yazize-naho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-kuko-sinanabyemera-bull-dogg-yavuze-ijambo-r-109254.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)