Uyu muhanzi yabaye mu rukundo n'abakobwa barenga 13, bose nta n'umwe barambanye. Yashatse abagore byeruye 2, harimo Zari Hassan babyaranye abana 2, na Tanasha Dona wo muri Kenya nawe babyaranye umwana umwe, n'ubwo bose nta n'umwe basezeranye. Burya abantu murabana ariko hari ugusigara ku mutima bitewe n'ibihe mwanyuzemo, cyangwa ibyo yagukoreye, nk'uko Diamond agatima ke kagaruka cyane kuri Wema Sepetu, bakundanye igihe kirekire bakaza gutandukana.
Diamond Platnumz, avuga ko akumbuye uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu. Uyu muhanzi uzwi cyane, ubwo yamamazaga indirimbo ye ya 'Naanzaje', yasobanuye ko iyi ndirimbo imwibutsa iminsi yabanyemo n'umukunzi we w'umukinnyi wa filime (Wema Sepetu).Â
Yagize ati: "Ndibuka iminsi twe (na Sepetu) twabaga mu nzu icyumweru cyose, ibihe byari byiza. Nasohoye iyi ndirimbo kubera abafana banjye, kandi uko ibihe bigenda bisimburana narabikunze, urukundo ntirwampiriye ."
