Mozambique : Uwari mu buyobozi bw'impunzi z'Abanyarwanda yishwe arashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Karemangingo yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 aho yarashwe n'abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

Cléophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry'impunzi z'Abanyarwanda muri kiriya Gihugu cya Mozambique, yatangaje ko ubwo Karemangingo yari mu modoka nto yo mu bwoko bwa Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, imodoka ebyiri zamwitambitse imwe imbere indi inyuma.

Yagize ati "Yari ari hafi kugera iwe, abari mu modoka ya Toyota Fortuner ni bo bamurashe bari hejuru we ari hasi mu modoka ntoya, bamurashe amasasu atandatu."

Habiyaremye avuga ko polisi yageze ahabereye ubu bwicanyi igakora akazi kayo ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa akekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi.

Révocat Karemangingo yari yishinganishije ku nzego z'umutekano za Mozambique ko hari abantu bashaka kumwica bafite aho bahuriye n'u Rwanda, nk'uko Habiyaremye abivuga.

Ati"No mu 2016 baramuhushije bashakaga kumwicira iwe mu rugo, agira amahirwe kuko imodoka yari yiriwemo si yo yatashye arimo, baramuhusha."

Ku mpamvu zaba zateye kwicwa kwe, Habiyaremye avuga ko Karemangingo nta kindi yakoraga uretse ubucuruzi, ko atakoraga politiki kuko ari impunzi.

Karemangingo ari mu baketsweho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y'u Rwanda muri Mozambique warashwe agapfa i Maputo mu 2019.

Habiyaremye avuga ko Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngabo z'u Rwanda zitwaga FAR ku ipeti rya Lieutenant yagizwe umwere kuri icyo kirego.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mozambique-Uwari-mu-buyobozi-bw-impunzi-z-Abanyarwanda-yishwe-arashwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)