Kigali : Abasore n'inkumi 16 bafatiwe mu birori kubera gutamazwa n'umuziki bari bamariyemo Volume #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bariya basore n'inkumi bafatiwe mu rugo rw 'uwitwa Muganza Jean Baptiste ruherereye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Kimihurura mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri.

Rutayisire Smith w'imyaka 22 ni umwe mu bafatiwe muri ibyo birori binyuranije n'amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yemeye amakosa bakoze akangurira urundi rubyiruko kutazagwa mu makosa nk'ayo yaguyemo we na bagenzi be.

Yagize ati "Twafashwe ahagana saa mbiri z'ijoro turi mu birori by'isabukuru y'amavuko y'inshuti yacu. Kubera urusaku rwa Radiyo twacurangaga abantu barabyumvise batanga amakuru Polisi iradufata."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda,Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye bamwe mu bakirimo kurangwa n'imyitwarire yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yavuze ko abo bantu batazihanganirwa bazajya berekwa abaturage kandi banabihanirwe.

Ati "Kabone niyo waba warakingiwe cyangwa utarakingirwa, wipimishije cyangwa utipimishije COVID-19 buri muntu wese agomba gushyira intera hagati y'undi, gukaraba mu ntoki kenshi gashoboka, kwambara agapfukamunwa ndetse mukirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa bahoberana. "

CP Kabera yakomeje akangurira ba nyiri resitora na hoteli kujya bubahiriza amabwiriza bahawe yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 abibutsa ko aho bizagaragara ko barenze kuri ayo mabwiriza bazabihanirwa.

Abafashwe kuri icyumweru uko ari 16 bajyanywe muri sitade amahoro baraganirizwa bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abasore-n-inkumi-16-bafatiwe-mu-birori-kubera-gutamazwa-n-umuziki-bari-bamariyemo-Volume

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)