Kwigirira icyizere byatumye abagore bigeza ku iterambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore bafashwa na Rwanda Women
Abagore bafashwa na Rwanda Women's Network bemeza ko amatsinda yatumye bigirira icyizere baritinyuka

Abagore n'abakobwa bakorana n'umuryango Rwanda Women's Network, bemeza ko bafashijwe kurenga izo mbogamizi nyuma yo gukurikiranirwa hafi, no gufashwa kugera aho abandi bari, bibafungurira amarembo yo kwitinyuka babasha kwiteza imbere.

Vuguziga Alice ni umukobwa uvuka mu Karere ka Rwamagana, Yacikirije ishuri kubera ibibazo byo mu muryango ndetse ahura n'ikibazo cyo guterwa inda akiri muto, atangira ubuzima bugoye bwatumaga adashobora kwigirira icyizere”.

Aganira na Kigali Today, Mukansonera Consolée utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, yatangaje ko kwihuriza hamwe mu itsinda na bagenzi be b'abagore uko ari 20, byabafashije kwitinyuka, bigeza ku bikorwa byinshi.

Yagize ati “Mbere twari abagore bahugiraga mu guhinga imyumbati n'ibishyimbo, twitinya ntitugere aho abandi bari. Nyuma yo kwitabira amatsinda no kuba bamwe mu bayagize twarigishijwe, tugera no ku rwego rwo kuba abafashamyumvire mu kurwanya ihohoterwa no guhumuriza, tugarurira icyizere abahuye naryo. Hirya y'ibyo twanigishijwe uko twakwihangira imirimo binyuze mu gukora amarangi yo gusiga ku nzu, ubu tubona ibiraka aho usanga nibura nko mu kwezi buri wese atabura nk'amafaranga ari hagati y'ibihumbi 70 cyangwa 80”.

Mukansonera avuga ko abandi bagore bacyitinya bakeneye gufashwa, ati “Ubu turishimye kuko tuzi aho twavuye, ariko hari abandi bakeneye gufashwa, kuko umugore wateye imbere n'urugo rutera imbere".

Bagirinka Venantia utuye mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ibikorwa byo kwigisha umugore kwigirira icyizere, bimufasha gutandukana no gusabiriza umugabo, bitewe n'uko na we ubwe aba yakoze, akagira uruhare mu gukemura ibibazo byo mu rugo, bityo n'imibanire hagati yabo ikarushaho kuba myiza.

Ati “Iyo umugore atinyutse agakora byorohereza umugabo, umugore agatandukana no gusaba umugabo buri gihe, bituma bajya inama ndetse n'imibanire myiza igashinga imizi mu rugo rwabo”.

Umuryango Rwanda Women's Network, ubinyujije mu mushinga witwa “Icyerekezo”, bafashije abagore bakorera mu turere twa Rubavu, Musanze, Bugesera, Rwamagana na Kayonza. Babashyize mu matsinda yitwa ‘Urubuga' bahuriramo, bakigishwa gukumira ihohoterwa, gufasha uwahuye na ryo, ariko bakagira n'ibindi bikorwa byo kwiteza imbere babinyujije muri ayo matsinda.

Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere
Abagore bahamagarirwa gukomera ku ntego yo kurwanya ihohoterwa no kwitabira ibikorwa bibateza imbere

Mutoniwase Gisèle, umukozi wa Rwanda Women's Network, ndetse akaba yarakurikiranye umushinga Icyerekezo, avuga ko abo bagore ibikorwa byabo bigira umusaruro.

Agira ati "Iyo turebye aho batuye, ubuyobozi butubwira ko ibikorwa by'ihohoterwa byagabanutse, kandi n'abagore bari mu matsinda na bo biteza imbere babinyujije ku bumenyi butandukanye bunguka. N'ubwo ntakubwira ngo ryagabanutse ku kigero kingana iki, kubera ko haba hari n'ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n'abandi bafatanyabikorwa byo kurwanya ihohoterwa. Urugero ni nk'aho mu Mirenge ya Munyiginya na Gishari muri Kayonza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse rikava ku ngo 80 ubu hakaba hasigaye ingo 10”.

Arongera ati “Urumva ko urwo aba ari urugero rufatika rw'uko kurwanya ihohoterwa bishoboka abantu bashyize hamwe”.

Mutoniwase agaragaza ko nk'abagore bo mu Murenge wa Kanama muri Rubavu bakora ibikorwa byo kuboha imyenda no gukora imitako, aba Bugesera bashoboye gukora amarangi n'amasabune, mu gihe muri Rwamagana bakora inkweto n'ubworozi bw'amatungo magufi.




source : https://ift.tt/3k9g7f4
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)