Umurundikazi yaciye agahigo ku rwego rw'Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Francine Niyonsaba
Francine Niyonsaba

Genzebe Dibaba wo muri Ehiopia ni we wari ufite aka gahigo kuko yari yakoresheje iminota 5 n'amasegonda 23, guhera 2017 ni we wari uri imbere mu birukanka metero 2000.

Abarundi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushima uyu mukobwa wesheje umuhigo udasanzwe bamubwira ko bamushyigikiye kandi ko bakozwe ku mutima n'ibyo yakoze.

Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye na we yashimiye Francine Niyonsaba amusabira imigisha ku Mana kubera ishema akomeje guhesha u Burundi.

Yagize ati “Ku izina ry'Abarundi no ku izina ryanjye ndakeje umwigeme Francine Niyonsaba kw'iteka ridasanzwe amaze iminsi atera u Burundi. Imana ibandanye imuhezagira agume atera imbere nk'umuzinga”.

Umugore wa Perezida w'u Burundi na we yahise yerekana amarangamutima atewe no kuba uyu mukobwa yesheje umuhigo, avuga ko biteye ishema buri munyagihugu wese kandi ko yishimiye ko umwana w‘u Burundi yesheje umuhigo.

Boris Hanzekovic Memorial i irushanwa rikomeye ritegurwa n'ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru ku rwego rw'isi, rikaba ribera mu gihugu cya Croatia. Ryatangiye mu mwaka wa 1951 mu kwibuka Boris Hanzekovic wamamaye mu gusiganwa ku maguru.

Abantu benshi batandukanye bakaba bakomeje kumusabira ko yahabwa ishimwe ridasanzwe kubera ibyo yakoze mu rwego mpuzamahanga.




source : https://ift.tt/3tIaqrp
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)