Ibyavugiwe mu nama yahuje Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika n'ubuyobozi bwa Miss Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobiz bwa Rwanda Inspiration Backup butegura irushanwa ry'ubwiza rya Nyampinga w'u Rwanda(Miss Rwanda), bwasuye Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho yaberetse uburyo iri rushanwa ryakomeza kugirira akamaro abakobwa bose baryitabira.

Umuyobozi utegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonné ari kumwe n'umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan bamaze iminsi muri Amerika mu bikorwa byo gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banatashye ubukwe bwa Bahati Grace.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri, bahuye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde aho urugendo rwabo rwari rugamije kureba uburyo habaho ubufatanye hagati y'iyi Ambasade na Miss Rwanda mu gutera inkunga imishinga igamije kuteza imbere urubyiruko.

Ambasaderi Mukantabana yashimiye Miss Rwanda uburyo ikomeje gufasha guhindura ubuzima bw'abayitabiriye, yashyigikiye igitekerezo cyo gushakiria buruse zo kwiga abakobwa bitabiriye Miss Rwanda, gushaka imishinga yagirira akamaro kuri sosiyete y'u Rwanda.

Agaruka kuri ibi biganiro, Miss Nimwiza Meghan yagize ati 'Mukantabana Mathilde yaduhaye ibitekezo by'uburyo urubuga rwa Miss Rwanda rwakomeza kugira akamaro kuri sosiyete. Yashimye uburyo iri rushanwa rikomeje kwaguka, ibitekerezo n'udushya bikomeje kuriranga.'

Baganiriye na Ambasaderi w'u Rwanda muri USA nyuma y'uko baherutse kugirana ibiganiro na Amabasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Abayobozi ba Miss Rwanda bahuye na Ambasaderi w'u Rwanda muri USA
Nimwiza Meghan ari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyavugiwe-mu-nama-yahuje-ambasaderi-w-u-rwanda-muri-amerika-n-ubuyobozi-bwa-miss-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)