Kigali : Abaganga 2 b'Ibitaro Baho bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw'umugore wahapfiriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwemeje ifungwa ry'aba bakozi ba Baho International Hospital (BIH).

Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko abatawe muri yombi ari umukozi wa biriya bitaro ushinzwe ubuzima bw'imyororokere ndetse n'ushinzwe ibyerekeye ikinya.

Yagize ati 'Ni mu rwego rw'iperereza riri gukorwa ku rupfu rw'umugore w'imyaka 54 witabye Imana ku wa 09 Nzeri 2021.'

Ubuyobozi bw'Ibitaro bwihanganishije umuryango n'inshuti za nyakwigendera, buvuga ko ibindi bizatangazwa nyuma y'iperereza riri gukorwa.

Ibi bitaro mpuzamahanga BIH (Baho Internation Hospital) byakunze kunengwa gutanga serivisi mbi ndetse biza no kugarukwaho n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere RDB, Clare Akamanzi.

Mu kwezi kwa 07/2021 ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, hari benshi banenze biriya bitaro kubera serivisi mbi rutanga ari na ho Clare Akamanzi yaboneyeho kunenga uburyo ubuyobozi bwa biriya bitaro bwihagaragaho mu gusubiza ko ntakibazo kirangwa muri biriya bitaro.

Icyo gihe Clare Akamanzi yagize ati 'Mbabajwe bikomeye n'uburyo ibitaro Baho byikingira ikibaba muri iyi nkuru. Ni gute mwazikosora mu gihe mutemera guca bugufi ngo mwumve ibitekerezo ku bibazo biri gukorwaho iperere. Uku ni ukwihagararaho mu mafuti knadi ntabwo ari imitangire ya serivisi zinoze.'

Icyo gihe yakomeje avuga ko abatanga serivisi badakwiye kumva ko ari bo biha amanota, ko bakwiye gutega amatwi ibivugwa n'ababagana kabone n'iyo yaba ari umurwayi umwe utanyuzwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Abaganga-2-b-Ibitaro-Baho-bafunzwe-bakekwaho-uruhare-mu-rupfu-rw-umugore-wahapfiriye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)