Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazakina umukino wa Mogadishu City Club #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo mu Rwanda irahakirira APR FC yo mu Rwanda, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n'abakinnyi yajyanye boise, usibye Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by'imvune.

Gusa ariko umutoza Adil Mohamed yavuze ko adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese afite ubushobozi bwo gukina.

Yagize ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain(Bacca) ariko icyo nababwira n'uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Gatanu

Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza
Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza




source : https://ift.tt/3z29ZcJ

Post a Comment

0 Comments