Abacuruza amakariso yongera ibibuno mu mujyi wa Kigali bari kurira ayo kwarika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y' abacuruzi b'imyenda baranguye amakariso yongera ibibuno by'abakobwa bararira ayo kwarika ngo kuko batakibona abakiliya nk'uko byahoze mbere .

Mu minsi yashize, aya makariso yaciye ibintu kubera uburyo yari agezweho, aho abakobwa bayarimbaga imbere y'imyenda ubundi abo banyuzeho bose bakamurangarira.

Icyo gihe ngo n'abagurara iyo myenda y'imbere mu Mujyi wa Kigali bari benshi kuko umukobwa utarayambaraga yumvaga yaracikanywe.

Abacuruza imyenda by'umwihariko abacuruza iy'imbere y'abakobwa, baranguye ariya makariso ku bwinshi bazi ko bazakomeza kuvomamo agatubutse ntibibuke aka wa mugani ugira uti 'ntagahora gahanze.'

Ubu bararira ayo kwarika kuko nta mukiliya ukiza abaza ayo makariso ku buryo ubu bari mu gihombo gikomeye.

Uwitwa Gasaro Clementine ucururiza muri Quartier Matheus avuga ko mbere ikariso imwe yo muri ubwo bwoko yayigurishaga 10 000 Frw kandi ku munsi agacuruza izirenga 10 ariko ubu ngo amezi abaye atatu nta n'uyimubaza.

Mugenzi we witwa Mukagaju Rose avuga ko nk'iyo amahirwe abasekeye bajya kubona bakabona nk'umukobwa ugiye gukora ubukwe araje ababajije iyo kariso.

Ati 'Nk'ubu njye abantu baza kuzingurira n'ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu.'

Icyabiteye kirakekwa

Hari abibaza icyatumye abakobwa b'i Kigali bahagarika iby'ariya makariso gusa bamwe mu bakurikirana iby'imyifatire y'abakobwa akavuga ko biterwa no kuba bamaze gusobanukirwa n'ibanga ryo kuba bagira ikibuno bagikoreye.

Ngo ubu abakobwa bayobotse inzu z'imyitozo ngororamubiri [Gym] bakihata imyitozo ituma ikibuno kiyongera kandi ngo n'ibindi bice bikagira imiterere iboneye ku buryo ikimero cy'umukobwa cyose kiba kinogeye ijisho.

Uyu utifuje ko atangazwa amazina, avuga ko abakobwa basobanutse b'i Kigali banifite ku mufuka buri wese aba afite umutoza umusanga mu rugo akamukoresha iyo myitozo.



Source : https://impanuro.rw/2021/09/11/abacuruza-amakariso-yongera-ibibuno-mu-mujyi-wa-kigali-bari-kurira-ayo-kwarika/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)