Karemangingo yiciwe muri Mozambique arashwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y’urupfu rwa Karemangingo avuga ko yarashwe n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.

Ubwo bamurasaga, we yari mu modoka ya Toyota Vitz agana iwe ahitwa Liberdade, hanyuma aza kubona imodoka ebyiri zimwitambitse imwe ijya imbere indi inyuma ye ku buryo ntaho yari guhungira.

Karemangingo yari ashinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’impunzi z’abanyarwanda muri Mozambique. Abo bantu bataramenyekana bamurashe amasasu atandatu ahita yitaba Imana.

Yishwe nyuma ya Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda nawe warashwe mu 2019.

Karemangingo wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, FAR, yari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Mozambique. Mu 2019 yashyizwe ku rutonde rw’abantu batandatu bakekwaho kwica Louis Baziga wari ukuriye Diaspora Nyarwanda.

Usibye kuba ari umucuruzi, bivugwa ko ari n’Umupasiteri. Mbere y’uko Baziga yicwa, byavugwaga ko hari ibibazo byinshi bagiranye bishingiye ku rusengero.

Mu 2016 nabwo yari mu bagabo batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura umugambi wo kwica Louis Baziga.

Kuwa 22 Nyakanga uwo mwaka, nibwo Umushinjacyaha Octávio Zilo yatanze ikirego gishyira muri uwo mugambi w’ubwicanyi, Diomede Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi nawe wahoze mu gisirikare.

Yavugaga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, abaregwa ngo bagiye babyitirira inzego z’ubutasi za Guverinoma y’u Rwanda bavuga ko ishaka guca intege abashyigikiye ubutegetsi bwo hambere batavuga rumwe n’uburi mu gihugu uyu munsi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.

Byakunze kuvugwa ko bamwe muri bo baba baba mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi nka RNC hanyuma bakajya bagira uruhare mu guhiga bagenzi babo babashinja kuba ba maneko b’u Rwanda.

Polisi yo muri Mozambique ntacyo iratangaza ku rupfu rwa Karemangingo. Gusa bivugwa ko uyu mugabo yari yaramenyesheje inzego z’umutekano zo muri iki gihugu ko hari abantu bashaka kumwica.




source : https://ift.tt/3AmAJpy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)