UR yahawe miliyoni 55$ zo gukoresha mu burezi bw’abakobwa, abafite ubumuga n’impunzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafaranga yatanzwe na Mastercard Foundation binyuze mu bufatanye bw’imyaka 10 yagiranye na Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi bikorwa biri muri gahunda ya ‘Mastercard Foundation Scholars Program’ yatangijwe mu 2012 yo guteza imbere abayobozi b’ahazaza ha Afurika binyuze mu guhugura abana baturuka mu miryango itishoboye, kubafasha kubona amahirwe yo kwimenyereza umwuga n’ubujyanama.

Binyuze muri iyi gahunda abasaga ibihumbi 40 bamaze gufashwa. Mastercard Foundation ifite intego yo gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika miliyoni 30 cyane cyane abagore n’abakobwa kubona akazi gatuma bahaza ibyifuzo byabo bitarenze mu 2030.

Ubu bufatanye bushya buzafasha Kaminuza y’u Rwanda kwagura ubushobozi bwayo mu bijyanye no gutanga uburezi budaheza kandi buharurira inzira urubyiruko.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Reeta Roy, yavuze ko ari ishema kuba Kaminuza y’u Rwanda yabaye umufatanyabikorwa w’iyi gahunda y’uyu muryango.

Ati “Tunejejwe no kuba Kaminuza y’u Rwanda yabaye umufatanyabikorwa wa Mastercard Foundation Scholars Program, intego na gahunda by’iyi kaminuza bihuye cyane n’intego z’igihugu, niyo mpamvu ubu bufatanye ari ingenzi kuko buzafasha urubyiruko kwitegura kujya mu mirimo itandukanye no gukemura ibibazo bitandukanye byo mu buzima.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Professor Alexandre Lyambabaje, yavuze ko bahisemo gukorana na Mastercard Foundation kuko bashyigikiye icyerekazo cyayo.

Ati “Kaminuza y’u Rwanda yemera icyerekezo cya Mastercard Foundation, iyo niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gukorana n’uyu muryango hagamijwe kwagura ibikorwa byacu byo gutoza abayobozi bazana impinduka ndetse n’abarangiza kaminuza bashobora kwihangira umurimo ndetse tukabatoza no kuzana impinduka ku Mugabane wa Afurika.”

Prof Lyambabaje yavuze ko intego za ‘Mastercard Foundation Scholars Program’ zihuye n’icyerekezo cy’Igihugu, yemeza ko inyungu izazana zizagera ku bantu benshi.

Mastercard Foundation ikorana n’imiryango ifite intego yo gufasha urubyiruko muri Afurika ndetse n’Imiryango yasigajwe inyuma yo muri Canada kugera ku murimo ubyara inyungu kandi uhesheje ishema abawukora.

Ni kimwe mu bigo binini kandi byigenga mu isi bifite intego yo kuzahura ubumenyi no guteza imbere ishoramari. Iki kigo cyashinzwe na Mastercard mu mwaka wa 2006 nk’ikigo cyigenga gifite Inama y’Ubutegetsi yacyo ndetse n’imicungire yihariye.

Kaminuza y’u Rwanda yahawe miliyoni 55$ zo gukoresha mu burezi bw’abakobwa, abafite ubumuga n’impunzi



source : https://ift.tt/3huFeay

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)