Uburangare mu mushinga wo kuhira wa miliyari 120 Frw bushobora kuzacyuza Leta umunyu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bindi byari biteganyijwe harimo kubaka Ikigo cy’icyitegererezo mu Rubilizi mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 15 Mutarama 2015 hamaze kwishyurwa avanse ku bikorwa by’inyigo y’imicungire yawo.

Ubwo Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagenzuraga ibikorwa byawo mu 2020, yasanze ufite ubukererwe bwari bumaze kugera ku myaka itatu n’amezi atatu kuko wagombaga kuba waramaze gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga 2017.

Icyo gihe ibikorwa byari bimaze kurangira byari ku buso bwa 12%, ni ukuvuga hegitari 877 mu 7000 ziteganyijwe. Miliyoni zirenga 17 z’amadolari angana na 14, 3% niyo yari amaze kwishyurwa.

Impamvu z’ubukererwe buva ku minsi 164 kugeza kuri 590, zirimo kuba amasezerano adodeye kuri Exim Bank bitewe n’uko 75% by’ibikoresho na serivisi z’ubugishwanama byagombaga kuva mu Buhinde.

Bivuze ko EXIM Bank yatanze inguzanyo ni na yo yagombaga gutanga isoko. Ibyo guhitamo kompanyi zigomba gukora akazi, mu masezerano byari biteganyijwe ko izo kompanyi zigomba kuba ari izo mu Buhinde.

Mu bindi byatumye umushinga udindira harimo ubukererwe bukabije bwo gutanga isoko ryo gutunganya ibikorwa byo kuhira kuri site ya Mahama na Mpanga mu Karere ka Kirehe no kubaka Ikigo cy’icyitegererezo (Center of Excellence) mu Rubilizi.

Muri aya masezerano, byari biteganyijwe ko hagomba kubakwa uruganda ruto rutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba rwa megawati 12 ariko igenzura ryasanze rutarashyirwaho.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta yavuze ko ingaruka z’ubu bukererwe mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga zishyira leta mu gihombo kuko nk’ubu imaze kwishyura ibihumbi 270 by’amadolari, miliyoni 270 Frw (commitment fees) yishyurwa EXIM Bank kubera ko yemeye gutanga iyi nguzanyo, biturutse ku kuba amasezerano yaragiye agira ubukererwe mu kuyashyira mu bikorwa.

Ikindi ni uko Leta yatangiye kwishyura umwenda n’inyungu umushinga utararangira. Ubwo igenzura ryakorwaga hari hamaze kwishyurwa miliyoni 8, 6 z’amadolari ndetse ngo igihombo kizakomeza mu gihe nta gikozwe.

Ibi ni byo byatumye inzego zirimo Minagri, RAB na Minecofin zisabwa gufatanya kureba uburyo habaho guhindura bimwe mu bigize aya masezerano kugira ngo hirindwe ko igihombo leta yaguyemo cyakomeza kwiyongera.

Icyagaragaye ni uko ari amasezerano ashyira ku ibere EXIM Bank yatanze inguzanyo ku buryo u Rwanda ruramutse rurangaye ntacyo rwazakuramo.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya leta, PAC, Muhakwa Valens, ubwo RAB yitabaga iyi komisiyo, yavuze ko bitumvikana ukuntu nyuma y’imyaka irindwi hasinywe amasezerano yo kugira ngo ibijyanye n’uburyo bwo kuhira bugezweho bushyirwemo imbaraga kandi bwihutishwe, hamaze gukoreshwa 12% by’ubuso bwari buteganyijwe.

Ati “Ni ikibazo kiremereye cyatumye tunatumira RAB ngo badusobanurire niba badafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa umushinga nk’uyu. Bigenda bigaragara ko mu mishinga ya RAB hari amafaranga aboneka ntabashe gukoreshwa.”

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Patrick Karangwa yagize ati “Nta bisobanuro bihari.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Musabyimana yavuze ko kudakurikirana uyu mushinga byatewe n’uburangare.

Depite Uwineza yamubajije ugomba kuryozwa ubwo burangare, ati “Uburangare ni ubwa nde byatumye tugera ubwo dutangira kwishyura inguzanyo twishyurira ubusa? Twishyire mu mwanya wa leta; ubu warasabye inguzanyo yo kubaka inzu, ugatangira kwishyura inzu ntayo ufite, ufite fondasiyo [mbivuge gutyo], wajya kwishyura wishimye? Kandi ukaza kubisobanuza uburangare? Erega turimo kwishyura amafaranga atagize icyo yamariye Abanyarwanda. Sinzi niba mwumva icyo kintu ukuntu kiryana, ntabwo ari byo rwose murimo murahemukira Abanyarwanda.”

Musabyimana yasubije agira ati “Nta we byashimisha, ni uburangare butemewe butashyigikirwa…, ibyabaye rwose ni uburangare nta bindi bisobanuro bihari.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, Dr Bucagu Charles yashimangiye iby’ubu burangare, ati “Nanjye ndunga mu rya bagenzi banjye. Iryo kererwa ntabwo risobanutse ariko iyo urebye amasezerano uko yari yasinywe ntabwo twagize uruhare runini mu biganiro ngo habeho gusonerwa imisoro.”

Depite Muhakwa yabwiye abayobozi ba RAB ko nk’urwego rwagombaga gushyira mu bikorwa umushinga, ko bidakwiye ko yagombaga guharira byose Minecofin.

Ati “Mwari mwiteguye ku ruhe rwego kugira ngo umushinga utangirire igihe? Biragaragara n’imyiteguro yanyu ni ukuyikemanga, niba nyuma y’imyaka [tuvuge ko ari itanu] muhawe ubwo burenganzira, mukaba mumaze gukora 12%, ubwo burangare na bwo muraza kubushyira kuri Minecofin?”

Dr Bucagu ati “Hari impamvu zisobanura uku gukererwa zirimo iziduturukaho, intege nkeya zo kugira ngo uwo mushinga ukomeze gukorwa mu buryo bwihuse, izituruka ku miterere y’umushinga ariko inama nyinshi tumaze igihe dukora harimo ubufatanye ngo turebe uko uyu mushinga wakwihutishwa. Ntabwo bisobanutse natwe ntabwo tubyishimiye.”

Dr Bucagu yijeje ko uyu mwaka uzashira nka Mpanga huhiwe hegitari zirenga 659.

No mu yindi mishinga ikorerwa muri RAB , hagaragayemo ibibazo aho n’uwa PASP wanenzwe kutagira konti yihariye ishyirwaho impano byatumye miliyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda abikwa n’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga y’Abagore n’Urubyiruko (BDF).

Abakurikiranira hafi uyu mushinga banenzwe no kunanirwa kugaruza amafaranga y’inkunga ku bagenerwabikorwa batandatu batujuje ibisabwa bahawe miliyoni 181, 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC ubwo bumvaga ibisobanuro by'abayobozi ba RAB ku isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya leta ya 2019/2020
Depite Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens
Depite Mutesi Anitha, umwe mu bagize PAC
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline
Depite Niyorurema Jean René, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC
Depite Bakundufite Christine
Depite Mukabalis Germaine (ibumoso) na mugenzi we Uwimanimpaye Jeanne d'Arc
Abayobozi muri RAB na Minagri batanze ibisobanuro basabwaga na PAC, bifashishije ikoranabuhanga
Bimwe mu bikorwa by'umushinga wo kuhira i Mpanga uko byari bimeze mu mpera za 2020



source : https://ift.tt/3nsBav6

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)