Kagere Meddie yaba yaraguye mu mutego wa Simba SC? Ibye na APR FC byifashe bite? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko yongereye amasezerano mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania y'umwaka umwe, Kagere Meddie amakuru avuga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe nk'intizanyo aho bivugwa ko azatizwa ikipe ya APR FC.

Meddie Kagere amasezerano ye mu ikipe ya Simba SC yarangiranye n'umwaka w'imikino wa 2020-21, amakuru avuga ko Simba SC yahise imwongerera andi masezerano y'umwaka umwe ariko atari uko yari imukeneye ahubwo kubera ko itashakaga ko ajaya muri mukeba wayo Yanga.

Uyu rutahizamu ntabwo yigeze yifuza kuvuga cyane mu itangazamakuru aho azerekeza mu mwaka utaha w'imikino wa 2021-22, uretse kuvuga ko mu minsi mike abakunzi be bazamenya niba azakomezanya na Simba SC cyangwa niba azayivamo.

Muri iyo minsi nibwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko uyu rutahizamu utarahiwe n'umwaka we wa nyuma muri Simba SC, yamaze kongera amasezerano y'umwaka muri iyi kipe ibarizwa Msimbazi, ni na bwo yahise ajyana n'abandi kwitegura umwaka w'imikino(preseason) muri Maroc.

Kagere ubu uri mu Rwanda mu ikipe y'igihugu yitegura umukino wa Kenya mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, yari yifujwe n'ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ariko ntibyakunda uretse kuba uyu mukinnyi yumva atarashakaga kugaruka mu Rwanda, ariko na none ikipe y'ingabo z'igihugu yamuhaga amafaranga make.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Simba SC yafashe umwanzuro wo kumwongerera amasezerano itamukeneye cyane ahubwo kwari ukumubuza kuba yajya muri Yanga, mukeba wabo, kuko bari bazi ko yiteguye guhita imusinyisha mu gihe bamurekura.

Amakuru avuga ko Simba SC yishuye uyu rutahizamu ibihumbi 40 by'Amadorali, ni mu gihe umushahara we ukabakaba ibihumbi 6 by'amadorali.

Nyuma yo kumara kumusinyisha bari bamaze kwizera ko atajya muri Yanga, hari hasigaye gufata icyemezo niba azahaguma akarwanira umwanya cyangwa se niba bamutiza, gusa kuba umutoza Didier Gomez atamufite muri gahunda ze bafashe umwanzuro wo kuba bamutiza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa w'aho azerekeza ni mu gihe bivugwa ko na APR FC yifuje kuba yamutizwa ariko impande zombi zikaba zitarumvikana, aho Kagere we avuga ko niba aje muri APR FC agomba kubona ibyo yabonaga muri Simba SC biri mu masezerano ye.

Gusa andi makuru y'inyuma y'amarido avuga ko ari gahunda yateguwe na Simba SC na APR FC ariko umukinnyi ntacyo abiziho, aho we agomba kwisanga yageze muri APR FC nk'intizanyo.

Kagere Meddie ashobora gutizwa muri APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-yaba-yaraguye-mu-mutego-wa-simba-sc-ibye-na-apr-fc-byifashe-bite

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)