Cristiano Ronaldo yahishuye ko amaze iminsi afite impungenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Portugal uheruka gusinyira ikipe ya Manchester United yahozemo, Cristiano Ronaldo yahishuye ko yari amaze iminsi afite impungenge ko atazabona nimero 7 amenyereweho yari ifitwe na Edison Cavani waje kuyimuha.

Nyuma yo gukaruka muri Manchester United yaherukagamo muri 2009, hatangiye kwibazwa niba Cavani azemera kumuha nimero 7 Ronaldo amaze imyaka 18 yambara adahindura, uretse ibyo kandi ikaba yaranabaye ikirango cye (CR7).

Uyu mukinnyi witezweho kuza gufasha ikipe ya Manchester United, byaje kwemezwa ko azambara nimero 7 muri iyi kipe agarutsemo.

Iyi kipe ikaba hari amafaranga yishuye kuko rimwe mu mategeko ya Premier League rivuga iyo ikipe yamaze gutanga urutonde rw'abakinnyi izakoresha na nimero kugira ngo bihinduke umwe yamburwe nimero ihabwe undi, bisaba ko hatangwa impamvu yumvikana cyangwe se uwo mukinnyi wamburwa nimera akaba azatandukana n'iyo kipe.

Edison Cavani wari ufite iyi nimero akaba yemeye kuyiha Cristiano Ronaldo wamushimiye cyane aho yavuze ko yari afite ubwoba ko atazayibona.

Ati 'ntabwo nari nizeye ko nzongera kwambara nimero 7, ndashaka kugushimira wa Edi (Cavani) kuri iki gikorwa gitangaje wakoze.'

Edison Cavani nyuma yo gutanga nimero 7, akaba yahise asubirana nimero ye ya 21 asanzwe amenyereweho, ni nyuma y'uko Daniel James wari uyifite yagurushijwe muri Leeds United.

Cristiano Ronaldo ngo yari afite impungenge zo atazabona nimero 7
Cavani yahise afata 21



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yahishuye-ko-amaze-iminsi-afite-impungenge

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)