Iburasirazuba: Ba rwiyemezamirimo bato basobanuriwe ko gukoresha EBM na bo bibareba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byabereye mu Karere ka Kayonza byitabirwa n’urubyiruko rw’ingeri zitandukanye rukora ubucuruzi hirya no hino muri iyi Ntara.

Umutesi Chantal uhagarariye urubyiruko rw’Iburasirazuba yavuze ko ubusanzwe bari bazi ko EBM itabareba nk’urubyiruko kuko akenshi baba bafite igishoro gito.

Ati “ EBM nk’urubyiruko abenshi twumvaga ko ari ikintu kitujyana mu bihombo kuko tuba dufite igishoro gito cyane, ariko mu by’ukuri batwereka ibyiza byayo kandi nk’uko turi urubyiruko tukaba n’imbaraga z’igihugu cyacu tugomba kuba intwari muri buri kimwe cyose, twabasezeranyije ko tugiye gushishikariza n’urundi rubyiruko kuyikoresha kandi tuzabishobora.”

Ndaruhutse Lando ucuruza imiti y’amatungo n’iy’ibihingwa mu Karere ka Kayonza, we yavuze ko ubundi EBM bayifataga nk’imashini y’abacuruzi bakuru bakoresha hejuru ya miliyoni 20 Frw kuzamura.

Ati “ Ikindi twayitekerezagaho ni uko na none igomba gukoreshwa n’abantu bamaze gutera imbere bamaze igihe kinini mu kazi ariko uyu munsi badusobanuriye turabyumva, ni imashini igomba gukoreshwa na buri wese, twamenye ko aho waba uri hose wayikoresha wifashishije ikoranabuhanga.”

Ndaruhutse yavuze ko kuri ubu bagiye kongera imbaraga mu gukoresha EBM no gushishikariza abandi kuyikoresha kugira ngo bafatanye n’abandi mu kubaka igihugu.

Ntihabose Aimable waturutse mu Karere ka Ngoma we yavuze ko kuva mu 2017 ubwo yatangiraga ubucuruzi yahise atangira gukoresha EBM kandi ngo imaze kumufasha mu bugenzuzi bw’ubucuruzi bwe, yavuze ko abataramenya akamaro kayo ari bo bayifata nk’iyaje kubasoresha cyane yemeza ko ahubwo yaje mu kubafasha mu bucuruzi bwabo.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko bifuza ko abacuruzi bose bakoresha EBM ubu buryo ngo babutangije mu mpera z’umwaka ushize bakaba babwizeyeho kuzafasha abacuruzi mu gukurikirana ubucuruzi bwabo.

Yakomeje agira ati “Hari imyumvire n’abantu bari gukwirakwiza amagambo atari yo kuri EBM, bavuga yuko EBM ica umusoro, ntabwo ari byo EBM ni uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi yemewe, iyo ni yo turi gukangurira abantu.”

Komiseri Uwitonze yavuze ko kandi hari abantu bavuga ko EBM ifatwa n’abantu basora arenga miliyoni 20 Frw ku mwaka avuga ko atari byo ahubwo ko ifatwa n’umucuruzi wese, buri wese akaba afata EBM ijyanye n’ubucuruzi afite.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hari abacuruzi bagera ku 15 400 bari gukora bamenyekanishije umusoro ku nyungu, abamaze kwitabira gukoresha EBM ni 3400 na ho abandi 12 000 ntibarabasha kuyikoresha.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bato watangaga igitekerezo cy'uko bumvaga ikoreshwa rya EBM



source : https://ift.tt/38Dn4OO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)