Numvaga ko kuba nari nariye nta kibazo biri buteze - Ibisobanuro by’abafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w’imyaka 40 yavuze ko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 2 Nzeli ubwo yari avuye mu bukwe.

Yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo aho bakunze kwita kuri RP.

Yavuze ko ubundi muganga yari yaramubujije inzoga ariko kuri uyu wa Kane yatashye ubukwe bamuha “akayoga ka Kinyarwanda kavuye mu cyaro” anywa akarahure kamwe gusa.

Ati “Hari saa tatu z’ijoro ngeze kuri RP ntwaye imodoka mpasanga abapolisi barampagarika bampimye basanga mfite igipimo cya 1,31 by’umusemburo wa Alcool. Nari nanyoye akarahure kamwe gusa k’inzoga ya Kinyarwanda sinatekerezaga ko biri bugere kuri biriya bipimo, byarantunguye.”

Mugenzi we yavuze ko yafashwe ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata.

Yemera ko mbere yo gutwara imodoka yari yanyoye uducupa tubiri dutoya tw’ikinyobwa gisembuye.

Yagize ati” Nari nanyoye uducupa duto tubiri gusa tw’ikinyobwa gisembuye gikorerwa hano mu Rwanda, sinatekerezaga ko abapolisi nibamfata baza kunsangamo igipimo cya 2,51 bya alcool. Numvaga ko kuba nari nariye ibiryo nta kibazo biri buteze.”

Abo bantu bose uko ari 40 bamera ko bari basanzwe babizi ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha bitemewe kandi bishobora guteza impanuka mu muhanda cyangwa ukabangamira abandi barimo kuwukoresha.

Basabye imbabazi Polisi bavuga ko bacitswe batazabisubira banakangurira n’abandi kubyirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yibukije abafatwa bagatanga impamvu ko bari basomye gake ko ibipimo bitagaragaza ingano y’inzoga yanyowe ahubwo ibipimo bigaragaza ingano y’umusemburo wa alcool.

Ati “Abantu bamenye ko iyo wasomye ku bisindisha ibipimo birabigaragaza, ntabwo bigaragaza umubare w’amacupa cyangwa umubare w’amalitiro wanyoye ahubwo bigaragaza ingano ya alcool wanyoye. Ni yo mpamvu ushobora kunywa ako wita gakeya ariko bagupima bikagaragaza ko warengeje igipimo cya 0,8.”

Bose bahuriza ku kuba bari basomye ku nzoga ariko ko batari basinze
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, yasabye abatwara ibinyabiziga kwirinda kunywa ibisindisha



source : https://ift.tt/3BK5uVI
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)