Gisagara: Barasaba kurenganurwa nyuma y'imyaka itatu bahinga bakonerwa n'inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye
Umuceri waronwe ku buryo ntacyo umuhinzi yamuye

Uwo mushoramari yitwa Claude Safari, ariko abaturiye ibiraro bye bavuga ko amatungo yose yoroye ashobora kuba atari aye wenyine, ahubwo afite n'abandi bantu bayafatanyije, kuko ngo yoroye inka zibarirwa mu 100, ihene zitari nkeya, inkoko na za dendo.

Nko mu Mudugudu wa Ryarumenangiga, hafi y'igikumba cy'ahororerwa inka ari na zo zonera abaturage, ubu ahahoze intoki hari imitumba ihahagaze, na yo yatangiye kuma. Ku musozi ndetse no mu kabande, nta myaka ihari nyamara ba nyiri imirima bavuga ko hari ahari hahinze imyumbati, ahandi ibijumba, ahandi intoryi.

Mu gishanga cyagenewe guhingwamo umuceri, nta muceri ukirangwa ahagana ku nkuka, kuko uwari ukuze inka zawuriye zikarya n'amatere, ngo hari n'imbuto bari binaje na zo inka zonnye.

Abafite imirima muri icyo gice gihora cyonwa bavuga ko iki kibazo kimaze imyaka itatu, ko bagerageje kuregera ubuyobozi ntibigire icyo bitanga, ku buryo ubu ngo bigeze aho basigaye bajya no mu nama, uyiyoboye akavuga ngo babaze ibindi uretse iby'ubwone “kuko bakwiye kubyibagirwa nk'uko shitani yibagiwe ijuru cyangwa ishapule”.

Uwitwa Goretti Mukantabana avuga ko ari mu bagaragaje iki kibazo bwa mbere, nyuma y'uko yari yonesherejwe ubunyobwa yateyemo imbuto ya mironko eshanu, n'ibishyimbo yari yateyemo mironko eshanu.

Ngo yagerageje kurega ku Murenge, agera ku Karere ndetse no ku Ntara hamwe no kuri RIB ku rwego rw'igihugu, baza kwemera kumwishyura imbuto yahinze ku mafaranga ibihumbi 60.

Agira ati “Banyishyuye ibihumbi 40, bambwira ko bazanyishyura n'asigaye, ariko ntayo bampaye. Gusa nyuma yaho barushijeho kunyoneshereza bavuga ko barishye”.

Ignace Bangamwabo bigaragara ko ari umugabo w'igikwerere, n'ijwi wumva ririmo ikiniga na we yagize ati “Yanyoneshereje imirima ibiri y'umuceri usigaje icyumweru kimwe ngo nsarure, n'imigende umunani y'ibijumba, bambariye bahagenera ibihumbi 450. Hari mu kwa 7 ariko na n'ubu nta n'igiceri cya 10 barampa. Ndagenda ngo nzaze ejo, abana baraburara. Ni ugupfa nta kundi”.

Gratia Nzamwitakuze na we ati “Njyewe nari mfite umurima w'umugoti n'igice hafi y'ibiraro. Nahinze amasaka sinasarura, mpungikamo imyumbati sinarya, nshyiramo amateke sinarya, insina zirarya zirarangiza. Uko mpinze sinsarure, inzara inyishe ndahamuha anyishyura ibihumbi 10 gusa, none n'ubwone banze kubunyishyura ngo byararangiye”.

Muri rusange aba baturage kimwe na bagenzi babo benshi bonesherejwe kuko ubungubu imisozi yambaye ubusa, bavuga ko iyo bitegereje basanga uriya mushoramari aboneshereza kugira ngo nibarambirwa bazamugurishe ubutaka bwabo ku mafaranga makeya, kandi ni na ko bigenda.

N'ikimenyimenyi, ngo uretse kuba bavuga ko amatungo yabacitse akajya kona imyaka nk'ibishyimbo, imyumbati n'ibindi, usanga iyo bari mu rutoki bazigaburira.

Uwitwa Josée Mukeshimana ati “Ibitoki aho inka idashyikira, baragonda bakazihereza. N'amakoma ni uko”.

Ibi bituma hari abaturage usanga barasigaye iheruheru. Urugero nko ku bamugurishije ubutaka, harimo batatu bapfuye imiryango yabo ubu ikaba yarasigaye ntaho ihagaze. Ngo hari n'uwapfuye habura ahava amafaranga yo kugura ikirago cyo kumushyinguramo.

Ntitwabashije kuvugana na Safari ngo atubwire aho ageze yishyura abo yoneshereje ndetse n'ingamba yafashe kugira ngo bihagarare, kuko twamushatse kuri terefone tukamubura.

Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Jean Baptiste Kayinamura, avuga ko batangiye gukemura icyo kibazo, bagasaba Safari kuzitira ubutaka bwe, kugira ngo amatungo ye yoye gukomeza konera abaturage, n'ubwo atarabitangira.

Izi nsina nazo zonwe n
Izi nsina nazo zonwe n'izo nka

Ubwone na bwo ngo bwarabazwe kandi yiyemeje kuzabwishyura, anasabwa guhindura abashumba kuko abo afite birangarira bakoneshereza abaturage.

Naho ku bijyanye no kugura ubutaka, ngo yabwiye abaturage ko ari uburenganzira bwabo kubugurisha cyangwa kutabugurisha.

Yungamo ati “Uwumva yanyurwa n'amafaranga bamwishyura, ariko utabishaka ashobora no kureba isambu, hanyuma nyiri inka akaza akayishyura, akamuguranira”.

Gitifu Kayinamura anavuga ko kariya gace Safari arimo kororeramo byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Gisagara ko kazagirwa agace k'ubworozi, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi n'ubworozi.

Icyakora, umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko ibi ntaho bihuriye no kuba abaturage bonesherezwa kugira ngo bagurishe ubutaka bwabo, kuko Safari yari ahasanganywe isambu nini yasigiwe n'ababyeyi be.

Twifuje kumenya icyo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga kuri iki kibazo abaturage bavuga ko kimaze imyaka itatu cyarabuze gikemuka, atubwira ko yavuganye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara, akabusaba kugikemura, kandi ko na we azaza kwirebera uko byifashe.




source : https://ift.tt/3DJR2Pv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)