Ibintu 5 wamenya kuri Zari Hassan urimo kuvugisha benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan umuherwekazi w'umugande wibera muri Afurika y'Epfo ni umwe mu bagore barimokuvugisha Afurika y'Iburasirazuba bitewe n'uburyo agenda agaruka mu itangazamakuru.

Inkuru iheruka ni iyo aheruka kuvuga ko azambika ubusa Morna wahoze ari umugore w'uwahoze ari Minisitiri w'Umutungo muri Afurika y'Epfo, ni nyuma yo gutangaza ko Zari yamuteranyije n'inshuti yabo, agenda amuvuga.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ku bintu 5 wamenya kuri uyu mugore wavugishije Afurika y'Iburasirazuba.

Ni umugore w'abana 5

Zari Hassan ni umugore w'abana batanu barimo abahungu batatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we witabye Imana, Ivan Semwanga ndetse na 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

Ni umuherwekazi

Zari Hassan cyangwa Boss Lady nk'uko yiyita, ni umwe mu bagore b'abashabitsi bafite agatubutse, ni we nyiri 14 Brooklyn City College muri Afurika y'Epfo, ni ishuri ry'uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga.

Umuhanzi

Uyu mugore yabaye n'umuhanzi, imyaka 10 ishize yasohoye indirimbo yise ' Toloba', ni indirimbo yakunzwe cyane ndetse yarebwe n'abakabakaba miliyoni kuri YouTube.

Umunyamakuru

Muri 2012, Zari Hassan yari afite ikiganiro kuri TV ya UBC cyitwa Zari Bosslady. Uyu mugore mu minsi mike kuri Netflix hazaza ikiganiro kivuga ku buzima bwe.

Aravuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga(Social Media Influencer)

Ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n'abasaga miliyoni 9.5. Muri 2020 yahawe igihembo na One Africa Awards nk'umugore wakoresheje imbuga nkoranyambaga neza.

Zari Hassan umwe mu bagore bakize bakomeje gukora imitwe y'inkuru



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibintu-5-wamenya-kuri-zari-hassan-urimo-kuvugisha-benshi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)