Rayon Sports yaba yamaze gusezera batatu barimo Kayiranga Jean Baptiste #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n'abakozi bayo batatu, ni nyuma yo kudashima umusaruro wabo.

Abo ni Kayiranga Jean Baptiste wari umuyobozi ushinzwe tekinike(directeur technique) n'umutoza w'ikipe y'abato, Gatete Emeri wari ushinzwe ikinyabupfura (discipline) na Eulade wari umuganga wungirije muri iyi kipe.

Aba uko ari batatu bakaba bari ku mpera z'amasezerano yabo muri iyi kipe bakaba batazongererwa andi.

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu nibwo Rayon Sports yapimishije abakozi bayo bitegura gutangira imyitozo ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, aba uko ari batatu nta n'umwe wahagaragaye.

Nyuma yo gupima abakinnyi n'abakozi hahise haba inama ya komite nyobozi y'iyi kipe bareba niba hari uwakongerwa amazezerano (muri abo batatu) ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari ntawe, gusa ngo ku wa Mbere nibwo hazafatwa umwanzuro wa nyuma.

Kayiranga Jean Baptiste yari umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rayon Sports
Eulade yari umuganga wungirije wa Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yaba-yamaze-gusezera-batatu-barimo-kayiranga-jean-baptiste

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)