Burera: Hafashwe bamwe mu bari bavanye kanyanga Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi bakorera mu Karere ka Burera , kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, bakoze ibikorwa bisanzwe byo kurwanya abinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge babivanye mu gihigu cya Uganda hafatwa abantu batatu mu bari bafite litiro 460 za Kanyanga.

Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rubivuga , ibi bikorwa byabereye mu mirenge wa ya Gahunga na Cyanika mu Karere ka Burera.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko mu Murenge wa Gahunga, Akagari ka Gisizi, Umudugudu wa Kabagabo hafatiwe uwitwa Hakizimana Sylivestre w'imyaka 21, afatanwa  litiro 28 za Kanyanga naho uwitwa Irakiza Eight w'imyaka 28 yafatanwe litiro 26. Abo bari kumwe barirutse bata imifuka 7 yarimo litiro 186 za kanyanga.

SP Nkundineza yagize  ati' Abapolisi bakorera muri sitasiyo  ya Gahunga bari bafite amakuru ko hari abantu bari buve mu gihugu cya Uganda bazanye kanyanga mu Rwanda banyuze mu nzira za rwihishwa. Bateguye igikorwa cyo kubafata, bageze muri Gahunga saa kumi n'ebyri za mu gitondo, bari hagati ya 10 na 15, bikanze abapolisi bakubita hasi ibyo bari bikoreye bariruka hasigara bariya babiri. Abapolisi bagiye kureba mu mifuka yari yikorewe n'abirutse basanga harimo litiro 186 za kanyanga.'

Irakiza Eight yavuze ko izo kanyanga yari yikoreye ari izo yari agiye gucuruza ku giti cye naho Hakizimana avuga ko ari umuntu yari azishyiriye wari wazimutumye. Aba bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga kugira ngo hatangire iperereza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yakomeje avuga ko igikorwa nk'icyo cyo kurwanya abinjiza kanyanga mu Rwanda cyanabereye muri sitasiyo ya Polisi ya  Cyanika mu Kagari ka Gisovu, Umudugudu  wa Hanika  kuri uyu wa Kane  tariki ya 9 Nzeri. Mu  rugo rw'uwitwa Â  Munyana Foibe w'imyaka 30 iwe hafatiwe litiro 220 za kanyanga,zafatiwe mu bwiherero ariho bazihishe bazitwikiriza ibyatsi.

SP Nkundineza yagize ati' Abaturage bahaye amakuru abapolisi  ko hari itsinda ry'abarembetsi (abantu bazwiho  kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu cya Uganda bakabyinjiza mu Rwanda) binjiye mu Rwanda binjira mu rugo kwa Munyana guhishayo kanyanga bavuye Uganda. Abapolisi bagiye muri urwo rugo barahasaka basanga bazihishe mu bwiherero barenzaho ibyatsi.'

Munyana ahakana ko yari azi ko hahishe  kanyanga nyamara nta minota 10 yari ishize abo barembetsi bavuye muri urwo rugo kandi nawe akemera ko atigeza ahava. Munyana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza.

Litiro 460 za kanyanga zafashwe.

SP Nkundineza yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge abagaragariza ingaruka bigira ku muryango nyarwanda ndetse n'Igihugu muri rusange.Abakishora mu bikorwa byo kwijandika mu biyobyabwenge yabakanguriye kubicikaho kuko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage n'izindi nzego nta gahenge bazabaha.

Yagize ati' Abaturage tubagaragariza ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'ubikoresha, bihungabanya umutekano, ababifatiwemo barafungwa. Ikindi tubabwira ko batagomba kujya muri kiriya gihugu cya Uganda kubera ko abajyayo barahohoterwa cyangwa abandi bakahasiga ubuzima cyangwa bakamburwa ibyo bafite bagahomba. Tubagira inama yo kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe n'amategeko kandi ibateza imbere.'

Yongeye kwibutsa abaturage ko Polisi ihora iri maso mu kurwanya abakora ibintu byose binyuranijwe n'amategeko.

Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.



Source : https://impanuro.rw/2021/09/11/burera-hafashwe-bamwe-mu-bari-bavanye-kanyanga-uganda/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)