Ibi bikubiye mu itangazo ry'Ubuybozi bw'Akarere ka Bugesera ryo ku ya 17 Nzeri, risaba abantu bose bafite ubutaka bushobora guhingwa, kwihutira kubuhinga bitarenze tariki ya 02 Ukwakira 2021, kuko nyuma y'icyo gihe ubutaka buzaba butarabyazwa umusaruro buzatizwa abaturage bashoboye kububyaza umusaruro.
Ni itangazo ryasohowe n'Ubuyobozi bw'Akarere bushingiye ku bikubiye mu mabwiriza ya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi No 001/2021 yo kuwa 01/07/2021, mu ngingo yayo ya 25. d) ahagaragazwa ko Ubuyobozi bw'Akarere busabwa gukurikirana ibikorwa byo gutegura ubutaka bwose bushobora guhingwa mu gihugu no kububyaza umusaruro ndetse no gukangurira abahinzi gutera imyaka ku gihe.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera kandi bwaboneyeho kongera kwibutsa abahinzi ko guhinga amasaka n'ibindi bihingwa bitari muri gahunda ya Leta yo guhuza ubutaka ko bitemewe kuri site zatoranyijwe.
Bwavuze ko kandi n'ibihinzwe bigakorwa hubahirijwe inama bagirwa n'abashinzwe ubuhinzi ; zirimo no kutavanga imyaka no gukoresha imbuto z'indobanure n'amafumbire ; yaba ay'imborera ndetse n'ay'imvaruganda ku bipimo byagenwe.
Mu mibare itangazwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu karere ka Bugesera habarurwa ubutaka bungana na Hegitari 72300 zigenewe gukorerwaho ubuhinzi n'ubworozi, mu gihe ubungana na Hegitari 64200 aribwo bukorerwaho ibi bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.