U Rwanda rusezerewe na Morocco mu gikombe cy'Afurika cya Volleyball kirimo kubera mu Rwanda rutabashije kugera muri 1/2, ni nyuma yo gutsindirwa muri ¼ amaseti 3-0.
Kuva ku wa Kabiri w'iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera igikombe cy'Afurika mu mukino wa Volleyball, biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 16 Nzeri 2021.
Nyuma y'uko u Rwanda rwitwaye neza rukazamuka mu itsinda ari urwa mbere, muri ¼ rwahuye na Morocco uyu munsi ku wa Gatandatu.
U Rwanda rwatangiye nabi iseti ya mbere kuko rwaje gutsindwa na Marocco ku manota 25-17 y'u Rwanda.
Iseti ya kabiri abasore b'u Rwanda baje bariye karungu babifashijwemo na Mutabazi Yves, bayoboye umukino aho bagize amanota 7 Morocco ifite 3, gusa Morocco yaje kubazamukana ndetse ibatsinda iyi seti ku manota 25-23 y'u Rwanda.
Iseti ya 3 u Rwanda rwayitangiye rugendana na Morocco, yaje kuyisigira ku manota 13. Morocco yaje kwegukana iyi seti ku manota 25 kuri 17 y'u Rwanda. U Rwanda rukaba rwahise rusezererwa rutageze muri ½.
Indi mikino ya ¼, Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-1, Tunisia itsinda DR Congo amaseti 3-0 ni mu gihe Cameroon yatsinze Nigeria amaseti 3-1.
Imikino ya ½ izakomeza ku wa Tariki ya 13 Nzeri, Misiri ihura Tunisia, ni mu gihe Cameroon izahura na Morocco yasezereye u Rwanda.
Mu guhatanira umwanya wa 5 kugeza ku wa 8, u Rwanda ruzahura na Nigeria, ni mu gihe Uganda izahura na DR Congo.