Noneho birasa nk'Ibyarangiye Ikiganiro Urukiko kigarutse ku yindi Radio #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikiganiro cyakorwaga n'Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno, Horaho Axel na Kazungu Claver.

Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kiratangaza ko ubu abanyamakuru batatu muri aba bane ari bo Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel baamze kumvikana na Radio Fine FM ngo bimurireyo kiriya kiganiro kizaba kinafite izina ry'Urukiko.

Bivugwa ko iki kiganiro kizatangira kumvikana kuri Fine FM tariki 01 Ukwakira 2021 nk'uko byatangajwe n'uwahaye amakuru kiriya Kinyamakuru.

Yagize ati 'Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n'ikipe ya APR FC hanze y'u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.'

Amakuru akura aba bagabo kuri Radio10, yakunze kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora ndetse bakanatatanywa.

Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

Aba banyamakuru bashakishwaga n'amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y'ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Noneho-birasa-nk-Ibyarangiye-Ikiganiro-Urukiko-kigarutse-ku-yindi-Radio

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)