Urugendo rwa Rugema Christian na Serge, abavandimwe baba mu Bufaransa biyemeje gushora imari mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rugema Christian w’imyaka 33 y’amavuko na murumuna we, Serge Rugema w’imyaka 28 bageze mu Bufaransa nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho biciwe papa n’abandi benshi bo mu muryango wabo. Rugema Christian yize ibijyanye na mudasobwa, mu gihe murumuna we yize ubuvuzi.

Nyuma yo gusigarana na mama wabo, barezwe na nyirasenge Espérance Patureau n’umugabo we nyakwigendera Bernard Patureau kugeza bakuze, bakaba ubu ari abasore bashaka kumenya no gukorera aho bakomoka mu Rwanda.

Aba bashoramari b’abavandimwe bamaze imyaka ibiri bafite umushinga wo gutwara abantu, Gotis Transport, aho bafite imodoka 15 z’ubwoko butandukanye harimo ‘Minivan’ zishobora gutwara abantu hagati ya 10 na 12, ‘prado’,’ pick-up’, Jeep ndetse bateganya kuzazongera nibamara kwagura amasoko cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibintu byinshi harimo n’umushinga wabo.

Gotis Transport ubu ifite abakozi 20, Rugema yagize ati "Sosiyete yacu yatangiye ikorana n’ibigo hamwe n’imishinga itegamiye kuri leta [NGOs] aho batwara abakozi babo mu bikorwa bitandukanye nyuma yo kugirana amasezerano."

Yakomeje avuga ko umuntu ku giti cye ushatse gukoresha imodoka zabo na we bagirana amasezerano bigakorwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Christian Rugema yasobanuye icyamuteye gutangira uyu mushinga mu Rwanda afatanyije na murumuna we babana.

Yagize ati “Navukiye mu Rwanda ndahakurira, njya mu Bufaransa mfite imyaka 13, amashuri yose, niho nayigiye marayo igihe kinini cyane, nkajya nza mu Rwanda rimwe na rimwe ariko nk’umuntu uje gutembera noneho nkasubirayo. Buri gihe iyo nazaga nabonaga mu gihugu ibintu bihora bihinduka.”

Rugema yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo gushora imari mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi akora mu Bufaransa ari na ho atuye, ari uko byamuteraga ipfunwe gusura igihugu akabona kiri gutera imbere we nta ruhare ari kubigiramo.

Ati “Byatangiye mu 2016, ubwo nahuye na Habimana Jean Claude umugabo wampaye amakuru kandi mu buryo yanyerekaga ibyakozwe n’aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze n’ubunararibonye na we ubwe yari afite mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu (transport), kuva ubwo dutangira gukorana ubu akaba ari we uyoboye sosiyete uyu munsi, turumvikana cyane."

“Nsubiyeyo ni bwo natangiye kuvuga nti ’ndumva hari icyo nanjye nakora’, cyane cyane ko navugaga nti ’guhora uza nk’umukerarugendo mu gihugu cyawe, nta gikorwa uhafite’, ni ibintu byari bitangiye kuntera ikintu niko navuga. Kuza nk’umukerarugendo ukareba ibintu bitera imbere ariko utazi uko bikora, niho natangiye kubitekerezaho mu by’ukuri.”

Yakomeje avuga ko yagarutse mu Rwanda akora iperereza neza, uko umuntu yabona ibyangombwa, agisha inama abantu batandukanye, asubira mu Bufaransa yafashe icyemezo, abitekerereza umuvandimwe we Serge Rugema aramushyigikira baza gushora imari yabo mu Rwanda batyo.

Rugema Christian wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko urebye aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu ari igitangaza, asaba abatuye hanze kwihutisha kugishoramo imari kuko bashobora kuzasanga barakererewe arebye umuvuduko w’iterambere.

Ati “Umuntu agarutse ku mateka y’igihugu, iyo urebye ibintu bibera mu Rwanda ni nk’igitangaza sinzi niba ku Isi hari abantu benshi bari kuba bageze nk’aho tugeze ubu iyo baba barunyuze mu mateka twanyuzemo […] Nkiri mu Bufaransa narabirebaga nkabona igihugu kiri gutera imbere ndavuga nti nawe ugomba kujyamo.”

Aba basore bombi basabye urubyiruko rutuye hanze gutinyuka nabo bakaza gutangira imishinga mu Rwanda.

Ati "Nta mpamvu yo kugira ubwoba bwo gushora imari kuko birazwi uyu munsi ku Isi ko mu Rwanda ari igihugu muri Afurika iyo ushoyemo imari biba bifite umutekano, birazwi y’uko hano hari amategeko agenga imirimo kandi akomeye."

“Igisigaye ni ukuza bagafatanya n’Abanyarwanda kugera kure, nibagire vuba kuko wenda ejo bashobora kuzaba bakererewe.”

Bavuze ko bishimira aho ibikorwa byabo nabo bafatanyije bigeze, bavuga ko nubwo Covid-19 yatumye bidatera imbere cyane batazacika intege, ko ahubwo igihe cya Covid-19 bagikoresheje biga neza uko bazakomeza gukora.

Ushaka kumenya byinshi kuri iki kigo cyatangijwe n’aba basore wakanda hano: gotis.rw

Rugema Christian na Rugema Serge bakuriye mu Bufaransa ariko biyemeza gushora imari mu Rwanda
Batangije Gotis Transport, ikigo gitanga serivisi zo gutwara abantu
Bafite imodoka z'ubwoko butandukanye
Bafite imodoka zishobora no gutwara abantu bafite umuryango munini
Dj Ira ni umwe mu bantu bakorana n'iki kigo
Itsinda ry’ubuyobozi bwa Gotis.rw
Buri modoka yitabwaho n’umushoferi wayo kandi uhabwa amahugurwa kenshi kuko nibo bahura n’abafatanyabikorwa cyane n’abakiliya
Izi modoka zikodeshwa ku giciro gito kandi zigera mu bice byose by'igihugu
DJ Ira ni umwe mu bamamaza izi modoka
Iki kigo gifite abakozi b'inzobere mu gutwara abagenzi no kubafasha mu bindi bibazo bashobora guhurira nabyo mu rugendo
Abatwawe mu modoka za Gotis.rw baba bisanzuye
Iyi sosiyete ifite abakozi b'abahanga
Bifitiye abakanishi ba sosiyete mu rwego rwo kubungabunga umutekano w'abo batwara

[email protected]




source : https://ift.tt/3h8UObJ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)