Babiri bafashwe barahimbye za EBM bakoresheje banyereza imisoro ya miliyoni 48.9 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ukuvuga ko yagiye ahimba ibigo [kompanyi], akabihereza abantu bakajya bazikoreraho ariko batishyura imisoro. Yafashwe amaze gushinga ibigo bitatu byose hamwe byari bimaze kunyereza imisoro ingana na miliyoni 48.9Frw.

Uyu mugabo yavuze ko yifashishaga Internet agafungura ibigo by’ubucuruzi bigafunguka biri kumwe na EBM zabyo ariko agakoresha numero z’indangamuntu zitari iz’abo yahaye ibyo bigo.

Ati “Ntabwo byari ibigo by’ubucuruzi byemewe, ahubwo zari EBM zidafite aho zanditse, ibyo bigo ntabwo byinjizaga imisoro ahubwo byifashashaga za EBM mu kugaragaza ko byishyuye imisoro kandi atariko bimeze.”

Yakomeje agira ati “Mu gufatwa nari ngiye gufungura EBM y’iki gihembwe, tukimara gufungura EBM nibwo bahise bamfata. Nahembwaga ibihumbi 100Frw cyangwa 150Frw. Uyu munsi ndimo kwicuza kandi ndasaba imbabazi nanasezeranya abanyarwanda ko ngiye kuba intangarugero aho nzabona bakora ibikorwa nk’ibi hose ngatanga amakuru.”

Umucuruzi wafunguriwe ibi bigo akajya abyifashishaga mu kunyereza imisoro yemeye ko yakoranye n’uyu mugabo, ariko akaba atari azi amayeri akomeye akoresha kuko yari yabanje kumubwira ko byemewe ndetse we ngo nta ruhare yigeze agira mu kumuha akazi ko kumukorera EBM.

Uyu mugabo ukorera ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwabatsi n’ibindi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yicuza kuba yarashutswe agakora ibyaha atari abizi.

Ati “Ndasaba abacuruzi bagenzi banjye bagenzura bagacunga abantu baza babashuka kugira ngo batazagwa muri uyu mutego kuko uriya ni umutego umuntu aza akubeshya ku buryo utamenya uko we yabiteguye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abatanga imisoro kwirinda gukorana n’abantu baza babashuka nta burenganzira cyangwa ibyangombwa bibemerera gutanga izo serivisi.

Ati “Hari amategeko n’uburyo bwashyizweho bwo gusora ndetse hari n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, abadasobanukiwe bakwiye kwegera icyo kigo kikabasobanurira ariko uzarenga ku mategeko polisi ikabimenya izabafasha.”

Yakomeje agira ati “Abantu basora, nibakurikize amategeko, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubakuriraho imisoro, keretse ikigo kibishinzwe. Naho umuntu kuza akakubeshya […] rwose umenye ko ashobora kuguteza ibibazo ukaba wabizira.”

CP Kabera yibukije abafungura ibigo bikora ubucuruzi cyangwa indi mirimo kwirinda kunyura iy’ubusamo bagamije kunyuranya n’amategeko kuko bigira ingaruka kuri bo n’igihugu muri rusange.

Yakomeje agira ati “Nibafungure za kompanyi zo kwiteza imbere, ikindi abantu bareke kwijandika mu byaha kuko uko bazabikora kose bizamenyekana, nk’uriya ashobora kuba yarafunguye kompanyi ya mbere, byagaragara ko batangiye kumukeka agafungura iya kabiri ariko byarangiye tumufashe.”

Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, riteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

Aba bagabo bafashwe bamaze kunyereza miliyoni zisaga 48 Frw



source : https://ift.tt/3DBVoZ5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)