Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yakomoje ku kibazo cy’abaturage bagaragaye bakubitwa n’Umushinwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y’uko hari Umushinwa wagaragaye mu mashusho arimo gukubita umuturage wo mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro. Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwo muturage yari aziritse ku giti, aho uwo Mushinwa yari ari kumukubita akoresheje umugozi.

Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo Mushinwa wakubitaga umunyarwanda ari umukozi wa sosiyeye yigenga yitwa Ali Group Holdings Ltd.

Itangazo rya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ryashyizwe, rivuga ko bababajwe n’ibikorwa bigayitse byagaragaye kuri uwo mukozi wa sosiyete yigenga.

Rigira riti “Ambasade y’u Bushinwa ishyigikiye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda mu gukora iperereza no gukemura iki kibazo binyuze mu mucyo hagendewe kubyo amategeko y’u Rwanda ateganya.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ambasade y’u Bushinwa isaba sosiyete zigenga z’Abashinwa n’abaturage bacu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imbere mu gihugu.”

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kandi yasabye abaturage bose muri rusange kujya batanga amakuru y’aho bakeka imyitwarire idahwitse kubimenyesha Polisi aho kwihanira kuko binyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda buvuga kandi ko buzakomeza guteza imbere imibanire myiza n’ubucuti bw’abaturage bisanzwe biranga ibihugu byombi.

Ambasade y'u Bushinwa yamaganye abagize uruhare mu gukubita aba baturage



source : https://ift.tt/2Wz1c4V
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)