Ntibisanzwe , Umugabo yataye umugore we yasabye kwica umwana babyaranye wavukanye ubumuga buteye ubwoba , ati' Mwohereze kwa Satani aho wamukuye'_ Reba Video #rwanda #RwOT

webrwanda
0

      

Umugore witwa Bajeneza Liberata, wabyaye umwana ufite ubumuga budasanzwe, yatawe n'umugabo we wamusabye kwica uwo mwana no kumusubiza kwa satani aho yamukuye.

Uyu mugore n'umugabo we basangiye urukundo rwinshi kugeza yibarutse uyu mwana wihariye, aho umugabo we n'abandi bavuze ko atari umwana ko ahubwo ari igisimba.

Bajeneza Liberata wabyaye abandi bana mbere, yizeraga ko kuri iyi nshuro nabwo bizagenda neza nka mbere.

Ntakibazo cyabaye mu gihe cyo gutwita, yagumye mu rugo kugeza igihe cye cyo kubyara ubwo umugabo we yamujyanaga mu bitaro kubyara.

Ariko, kimwe n'umugabo we, abaganga batunguwe no kubona icyo Bajeneza Liberata yibarutse.

Umugabo we yararakaye cyane ahakana ko atari umwana abaye kandi ko atari we wamuteye iyo nda, maze ava mu bitaro yiruka, umugore wari wahahamutse atungurwa nuko umugabo we atigeze agaruka.

Yagize amahirwe yo kubona Umusamaritani mwiza amujyana iwe aho yasanze abandi bana be ariko umugabo we yari yarazimiye mu kirere.

Yari afite umutwaro wo kwita ku mwana mushya hamwe n'abandi bana â€" kugaburira, amafaranga y'ishuri mu zindi nshingano mu gihe nta kazi yari afite.

Ubuzima bwo mu mujyi bwaramugoye cyane adashyigikiwe n'umugabo we, byatumye ahitamo gusubira mu mucyaro we n'uruhinja, asiga abandi bana be inyuma aho bagombaga kwirwanaho no kwikenura mu mujyi kubera ko atashoboraga kwishyura amafaranga yo kwishyura imodoka ibajyana bose.

Ageze mu cyaro, umuryango we nta kindi wakoze usibye kurira gusa kuko nta buryo bari bafite bwo kumufasha.

Abantu bamugiriye inama yo kwica uwo mwana, ariko ntashobora gusa kubikora kuko nubwo umwana yaba adasanzwe gute, yamuzanye mw'isi kandi ntashobora kumwica.

Buri gihe ahora nta ahwemo kubera ko umwana ahora arira kandi ntazi ikibazo yaba afite cyangwa ikibitera.

Afrimax yakoze documentaire ivuga kuri Bajeneza Liberata n'umwana we yafunguye konti ya GoFundMe kugira ngo ifashe uyu mugore kuvuza umwana we.

nyandikira kuri Email: [email protected]



Source : https://impanuro.rw/2021/08/28/ntibisanzwe-umugabo-yataye-umugore-we-yasabye-kwica-umwana-babyaranye-wavukanye-ubumuga-buteye-ubwoba-ati-mwohereze-kwa-satani-aho-wamukuye_-reba-video/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)