Mashami Vincent yavuze ku bakinnyi babiri baturutse muri Uganda batazakina umukino wa Mali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko abakinnyi b'abanyarwanda bakina muri Uganda bahamagawe bwa mbere, ari abakinnyi beza yashimye urwego rwabo ariko akaba atazabakoresha ku mukino wa Mali bitewe n'uko batarabona ibyangombwa.

Nsengiyumva Isaac wa Express na Kalisa Jamil wa Vipers nibo bakinnyi bakina muri Uganda bahamagawe bwa mbere mu Mavubi arimo yitegura imikino y'ijonjora ry'igikombe cy'Isi cya 2022.

Mashami Vincent avuga ko yashimye urwego bariho ndetse ko nibamara kubona ibyangombwa bazafasha byinshi.

Ati 'Ni abakinnyi beza, ni abakinnyi beza, kuva umunsi wa mbere bahageze, imyitozo ya mbere bakoze burya umuntu uzi umupira uhita umubona, uburyo bahise bisanga mu bandi bigaragaza uko bameze, amaso araduha bagenzi babo barabyibonera, ni abakinnyi beza.'

'Nibamara kubona ibyangombwa byose, kuko ubu niyo gahunda igezweho yo gukurikirana ibyangombwa byabo kandi ngira ngo birimo kugenda neza kugeza kuri aka kanya, twarabashimye nibamara kwinjira mu bandi hari icyo bazatwongerera kinini.'

Yakomeje avuga igihe aba bakinnyi bazabonera ibyangombwa maze bagatangira gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

Ati 'Nibyo navugaga, ba Isaac baracyari mu nzira zo kubona ibyangombwa, ibya Isaac(Nsengiyumva) byo bigeze nko kuri 95% kuko yamaze kubona indangamuntu hasigaye passport, Kalisa we hari ibikibura kugira ngo atangire inzira zo gushaka ibyangombwa. '

Tariki ya 1 Nzeri u Rwanda ruzakina na Mali muri Maroc mu mukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, tariki ya 5 Nzeri azakina na Kenya i Kigali ni na wo mukino aba bakinnyi bashobora kuzakina.

Kalisa Jamil wa Vipers
Nsengiyumva Isaac wa Express



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yavuze-ku-bakinnyi-babiri-baturutse-muri-uganda-batazakina-umukino-wa-mali

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)